Rayon Sport iripima na Mauritania mu mukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri

Mu rwego rwo gutegura irushanwa rya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014, ikipe y’igihugu ya Mauritania kuva ku cyumweru iri mu Rwanda, ikaba ikina na Rayon Sport umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/12/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mauritania, Patrice Neveu, avuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kuko hari ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru byiza ndetse n’ikirere cyaho kikaba ari cyiza mu rwego rwo kwitegura irushanwa rikomeye.

Yagize ati “Twaganiriye n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda batwemerera kuza gukorera hano kandi biradufasha cyane. Ikirere ni cyiza, kandi hari ibibuga mbona biri mu bya mbere muri Afurika mu bwiza, biradufasha cyane”.

Patrice Neveu, umutoza w'ikipe y'igihugu ya Mauritania avuga ko gukina na Rayon Sport bizatuma bitegura neza CHAN.
Patrice Neveu, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mauritania avuga ko gukina na Rayon Sport bizatuma bitegura neza CHAN.

Kuba umutoza Patrice Neveu yarahisemo gukina na Rayon Sport ngo nuko yasanze ihagaze neza muri shampiyona kandi ikaba ariyo yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka.

Neveu uzi andi makipe yo mu Rwanda nka APR FC, asanga umupira w’amaguru wo mu Rwanda uzatera imbere nibakomeza kuwubaka bashingiye ku bana nk’uko ngo batangiye kubikora ubu.

Rayon Sport igiye gukina na Mauritanira ihagaze neza, kuko iri ku mwanya wa mbere muri shampiyoan y’u Rwanda, ikaba kandi iheruka kwitwara neza ubwo yatsindiraga Musanze FC iwayo ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.

Ikipe y'igihugu ya Mauritania mu myitozo kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu ya Mauritania mu myitozo kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’uwo mukino, ikipe ya Mauritania izahita yerekeza muri Uganda, aho izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu ku wa kane tariki 2/1/2014.

Ikipe y’igihugu ya Mauritania izaba iri mu itsinda rya kane ririmo u Burundi, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo na Gabon mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu akinisha abakinnyi bakina imbere gusa mu gihugu (CHAN) izatangira tariki 11/1/2014 muri Afurika y’Epfo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka