Rayon Sport ihangayikishijwe no kongerera amasezerano Makenzi na Fuadi

Ikipe ya Rayon Sport ubu ihangayikishijwe cyane no kongera amasezerano Karim Nizigiyimana na Fuadi Ndayisenga bashakwa na Kiyovu Sport, nyuma yo kongerera amasezerano Faustin Usengimana na Abouba Sibomana bari bagiye kwerekeza muri PR FC.

Nyuma y’aho Rayon Sport yigaragaje cyane ikegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, abakinnyi bayo benshi barimo kwifuzwa n’amakipe menshi mu Rwanda ndetse no hanze, dore ko hafi ya bose bari ku musozo w’amasezerano yabo.

Mu bakinnyi ishaka kugumana ariko bikaba birimo kuyigora harimo Karim Nizigiyimana Makenzi na Fuadi Ndayisenga bakomoka mu Burundi, bakaba barimo gushakwa cyane na Kiyovu Sport.

Abakini babiri bahangayikishije Rayon Sport kuko bashakwa na Kiyovu cyane.
Abakini babiri bahangayikishije Rayon Sport kuko bashakwa na Kiyovu cyane.

Kuri uyu wa gatanu ubwo bari bagiye gusinya muri Kiyovu, bamwe mu bakunzi ba Rayon Sport bakomeye batangiriye abo bakinnyi mu nzira babasaba ko bareka kujya muri Kiyovu, ko icyo bifuza bakibaha nk’uko Makenzi yabidutangarije.

Ati: “Kiyovu twari twamaze kumvikana tugiye gusinya, bamwe mu ba Rayon harimo n’abayobozi badusaba ko twaba turetse tukabanza kumvikana nabo, bemera ko baduha ibyo dushaka, ubu rero gusinyira Kiyovu twabaye tubiretse.”
Makenzi avuga ko igihe cyose Rayon Sport izabaha amafaranga bifuza ariko yirinze gutangaza umubare wayo avuga ko ngo nta kabuza bazongera amasezerano kuko bacyifuza kuyikinira.

Kugeza ubu Rayon Sport imaze kongerera amasezerano Usengimana Faustin na Abouba Sibomana bari bagiye kujya muri APR FC, bakongererwa amasezerano bari ku kibuga cy’indege ubwo bari bavuye gukinira ikipe y’igihugu muri Ethiopia.

Mu bandi bakinnyi b’inkingi za mwambwa bongerewe amasezerano harimo Kambale Salita Gentil, Hategekimana Aphrodis, Niyonshuti Gadi na Iddy Nshimiyimana.

Rayon Sport kandi yamaze kugura na Rwaka Jean Claude wavuye muri La Jeunesse, Serugendo Arafat wavuye muri Mukura, Ndatimana Robert wavuye mu Isonga FC na Bizimana Djihand wakinaga muri Etincelles.

Umuvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya avuga ko bakirimo gushakisha uko bumvikana n’abandi bakinnyi batarongera amasezerano, kandi ngo baracyanashaka abandi bakinnyi bakina hagati ndetse no ku busatirizi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka