Rayon Sport igiye kuzenguruka igihugu yereka abakunzi bayo igikombe
Kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013, Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buzatangiza kuzengurukana igikombe cya shampiyona iyo kipe iheruka kwegukana, hirya no hino mu turere tw’u Rwanda mu rwego rwo kukimurikira abakunzi bayo.
Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport mu Rwanda, Jean Claude Muhawenimana, yadutangarije ko byamaze kwemezwa ko iyo gahunda izatangirira i Nyanza ku cyiciro cya Rayon Sport, igikombe kikerekwa abakunzi ba Rayon Sport b’i Nyanza na Ruhango, bakazakomereza mu tundi turere mu cyumweru gitaha.
Nubwo ngo batazabasha kugera mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30, Rayon Sport yagennye uturere tumwe na tumwe dufite abakunzi benshi b’iyo kipe kandi tukaba dushobora no guhurirwamo n’abandi bafana bavuye mu tundi turere iyo kipe itazabasha kugeramo.

Tumwe mu turere bamaze kwemeza ko bazatugeramo nk’uko Muhawenimana abitangaza, harimo Nyanza, Ruhango, Huye na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, Rwamagana, Ngoma na Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, Musanze mu ntara y’Amajyarugugu na Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, ariko ngo byanabashobokera bakazongeraho n’utundi turere.
Muri icyo gikorwa, ubuyobozi bwa Rayon Sport ngo buzajya bwitwaza abakinnyi bayo bazajya bereka abafana igikombe, ndetse hakazajya haba hari n’abahanzi nyarwanda bazajya basusurutsa abo bafana hirya no hino aho bazajya.
Igikorwa cyo kuzenguruka igihugu berekana igikombe, ngo biri kandi no mu rwego rwo gukangurira abakunzi ba Rayon Sport gukomeza gushyigikira iyo kipe, bakayitera inkunga, kandi bakazanaboneraho kugurisha bimwe mu birango by’iyo kipe birimo imyambaro n’ibindi.

Rayon Sport yatwaye igikombe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire ubwo yari imaze gutsinda Musanze FC igitego 1-0, ariko yagishyikiririjwe ku mugaragaro kuwa gatandatu tariki 25/05/2013, nyuma y’umukino yakinnye ikanatsindwa na Espoir ibitego 3-2.
Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona cya karindwi mu mateka yayo nyuma y’imyaka icyenda itagitwara, izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) ndetse na CECAFA.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gikundiro widuter ishyari ngwino n i KARONGI
WITONDE UZENGURUKE UTURERE TWOSE HARIMO ABAFANA N INKUNGA
KAZENEZA
felecitation muze mutwereke icyo gikombe.tubashyikirize inkunga zacu twigurire nizo teni n;ibirango .muze vuba ahubwo!!!!