Raporo ya nyuma y’abanyamahanga isize 3 bahagaritswe mu gihe 31 bizasaba byinshi ngo bakine
Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bwarangije gushyira hanze raporo yanyuma y’ibijyanye n’ikibazo cy’ibyangombwa by’abakinnyi cyari kimaze iminsi kivugwa mjuri ruhago nyarwanda kuva mu kwezi kwa munani kwa 2014.
Iki kibazo, kikaba cyaragiye hanze nyuma yaho u Rwanda rusezerewe mu marushanwa nyafurika ruzira gukinisha umukinnyi Birori Daddy wari ufite ibimuranga bibiri aho iwabo yari azwi nka Taggy Etekiama.

Ku ikubitiro, abakinnyi bagera kuri 60 nibo bitabye akanama ka Ferwafa gashinzwe gukurikirana abakekwaho kugira ibyangombwa bitari ibyabo, ndetse banagera ku kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gusobanura ibibazo byabo.
Nyuma y’ibyagiye bisohorwa muri raporo zitandukanye, ndetse hanongerwamo abandi bakinnyi bashya, urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, birangiye rwemeje ko abakinnyi bagera kuri 21 habonetse gihamya ko ari abanyamahanga bidasubirwaho, 27 biboneka ko ari abanyarwanda, 10 ntabwo bitabye aka kanama ndetse n’amakipe yabo yarabataye mu gihe 3 hatigeze hamenyekana ubwenegihugu bwabo.

Ku bijyanye n’aba bakinnyi batatu kugeza ubu bitazwi ubwenegihugu bwabo, urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka rwatangaje ko bagomba kuba bahagaritswe kugeza hamenyekanye inkomoko yabo. Ku bakinnyi 21 byasanzwe ko ari abanyamahanga, bagomba gushaka uruhushya rubemerera gukorera mu Rwanda (Work Permit) mbere yo kongera gukina muri shampiyona mu gihe 10 batitabye bo batazagaragara mu kibuga bataraca kuri uru rwego.
Mu bakinnyi batatu bitazwi igihugu cyababyaye, harimo umunyezamu wa As Kigali Batte Shamiru bivugwa ko ashobora kuba akomoka muri Uganda nubwo afite indangamuntu y’u Rwanda. Abakinnyi nka Jimmy Mbaraga byemejwe ko ari abanyamahanga burundu mu gihe abasore nka Bukebuke Yannick wa APR FC na Niyonzima Ally Mukura iheruka kugura vuba bo baharuriwe inzira yo gukina nk’abanyarwanda bidasubirwaho.

Ababaye abanyarwanda bidasubirwaho
- Rwigema Yves- APR FC
- Ngabonziza Albert- APR FC
- Iradukunda Bertland- APR FC
- Bukebuke Yannick- APR FC
- Buteera Andrew- APR FC
- Bigirimana Issa- APR FC
- Ndikumana Bodo- As Kigali
- Murengezi Rodrigue- As Kigali
- Munyakazi Yussuf- Kiyovu Sports
- Fwadi Ndayisenga- Rayon Sports
- Alype Majyambere- Rayon Sports
- Sibomana Bakari- Rayon Sports
- Faustin Usengimana- Rayon Sports
- Bizimana Jihad- Rayon Sports
- Uwambazimana Leon- Rayon Sports
- Tubane James- Rayon Sports
- Niyonkuru Vivien- Rayon Sports
- Ishimwe Kevin- Rayon Sports
- Niyonzima Ally- Mukura VS
- Mbazumutima Mamadou- Espoir
- Ngandi Ibrahim- Espoir
- Emery Mvuyekure- Police FC
- Bantu Adrien- Amagaju
- Yumba Kayite- Amagaju
- Bizimana Djuma- Musanze
Abakinnyi bemejwe ko ari abanyamahanga burundu
- Jimmy Mbaraga- Police FC
- Athuire Kipson- Police FC
- Mumbere Saiba Claude-Amagaju
- Peter Otema- Rayon Sports
- Muganza Isaac- Rayon Sports
- Romami Frank- Rayon Sports
- Nizigiyimana Karim Makenzi- Rayon Sports
- Sina Jerome- Rayon Sports
- Songa Isaie- As Kigali
- Nyango Ombeni- Mukura VS
- Ngendakumana Djuma Saidi- Mukura
- Ciza Hussein- Mukura
- Mazuru Rodrigue-Musanze
- Habimana Hassan- Musanze
- Kauma Charles- Sunrise
- Irakoze Ibrahim Nasser- Espoir
- Lomami Andre- Espoir
- Moninga Walusambo- Espoir
- Saidi Abedi Makasi- Espoir
- Ntaganda Elias- Espoir
- Ndikumana Hamad Katawuti- Espoir
Abataragaragaye n’amakipe yabo akaba atakibabara nk’abakinnyi bayo
- Mugheni Fabrice
- Kambale Salita Gentil
- Ilunga Arafat
- Ndusha Mussa
- Tibingana Charles
- Kayiranga Mussa
- Ndayisenga Mbanyi
- Mukamba Jean Babptiste
- Tahata Hussein
- Ndayengamiye Abdu
Abahagaritswe kugeza hamenyekanye ubwenegihugu bwabo
- Batte Shamiru- As Kigali
- Djumaine Hassan- As Kigali
- Karekezi Etienne- As Kigali

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
FERWAFA byose niyo yabikoze, yari ikwiye kubibazwa! Abantu bafite irangamuntu z’uRwanda, bo bari bakwiye kubareka bagakomeza gukina, kuko zose bazihawe binyuze muri Federation na NID! Simbona icyaha bakoze kuburyo bakamburwa ubwenegihugu, kandi batarabwibye!! Nka Katauti wakuriye mu Rwanda, agakinira ikipe akaba captain, akajya gukina hanze agendeye ku byangombwa by’uRwanda, abwamburwa ate?? Ntaganda yakinnyw mu Rwanda kuva kera akorera ibikomeye amavubi, none baramujugunye, basigaranye Fuwadi waje ejo mu gitondo????
Batte chamiru niwe wari ugize AS Kigali. Ubwo nayo ndabona ikibazo cyayo gikemutse, kuko niyo yari iduteye impungenge. Ubundi tukikomereza , igikombe tukakizamura nk’uko tubisanganywe. A........, oyeeeee.