RPL: Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino izakiramo APR FC

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino wa shampiyona uzayihuza na APR FC tariki 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.

Ni ibiciro biri mu byiciro bibiri, aho kugeza tariki 27 Mata 2026 ahasigaye hose muri Stade Amahoro ariko hejuru ari ibihumbi 2 Frw, hasi hakaba ibihumbi 3 Frw, ibihumbi 10 Frw ahiswe Classic Seat, ibihumbi 20 Frw muri VIP, VVIP ibihumbi 40 Frw, Executive Seat yishyurwe ibihumbi 100 Frw mu gihe Sky Box izishyurwa miliyoni 1 Frw.

Nyuma y’iyi tariki ibiciro bizahinduka, ahasanzwe hejuru hishyurwe ibihumbi 3 Frw, hasi ibihumbi 5 Frw, Classic Seat yishyurwe ibihumbi 15 Frw, VIP ibihumbi 30 Frw, VVIP yishyurwe ibihumbi 50 Frw, Executive Seat hishyurwe ibihumbi 150 Frw mu gihe Sky Box izishyurwa miliyoni 2 Frw.

Mu mukino ubanza,wabaye tariki 8 Ugushyingo 2026 ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka