Rayon Sport yari yaratsinze Police ibitego 3 kuri 1 mu mukino ubanza, yatangiye umukino ifite imbaraga nyinshi ndetse mu minota 30 ya mbere yari yamaze kubona ibitego byayo bibiri.
Ku munota wa 12, Jamal Mwiseneza yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koroneri usanga abakinnyi b’inyuma ba Police bahagaze nabi ahita abaterana ishoti rihita riboneze mu rucundura rw’izamu ryari ririnzwe na Evariste Mutuyimana.
Police FC byagaragaraga ko yatangiye umukino nabi ubona ari nta bwitange, yakomeje kurushwa na Rayon Sport. Bidatinze, ku munota wa 27 Hamis Cedric ukomoka i Burundi yamanukanye umupira wenyine ku ruhande rw’iburyo ajijisha umunyezamu ko agiye guhereza bagenzi be, maze atera ishoti riremereye naryo riboneza mu rushundura.
Benshi mu barebaga uwo mukino bemezaga ko imbaraga Rayon Sport yagaragazaga zishobora gutuma inyagira Police ibitego byinshi.
Ibyo rero si ko byakomeje kugenda kuko mu gice cya kabiri umukino wahinduye isura Police yigarurira Rayon Sport ku buryo bugaragara.
Imbaraga Rayon Sport yakoreshaga mu gice cya mbere zaje gushira, ba myugariro bayo batangira gukina nabi. Ibyo byaje kubagiraho ingaruka mbi ku munota wa 63, ubwo umunya Brezil, Elvardo Oliveira yabatsindanaga igitego nyuma yo guhagarara nabi kwabo.
Nyuma yo kubona icyo gitego, Police yakomeje kotsa igitutu maze abakinnyi ba Rayon Sport bose basubira inyuma kurinda izamu ryabo. Mu kuririnda, abakinnyi ba Rayon bakina inyuma barangajwe imbere ba kapiteni wayo, Karim Nizigiyimana, bagaragaje kutumvikana neza maze ku munota wa 70 Meddy Kagere abacamo icyuho atsinda igitego cya kabiri cya Police.
Nyuma yo kwishyurwa ibitego 2, Rayon Sport yongeye gukanguka igerageza gusatira cyane. Kuva ku munota wa 85 kugeza umukino urangiye, Rayon Sport yokeje igitutu Police ndetse muri iyo minota Jamal Mwiseneza na Hamis Cedric bongera kubona amahirwe yo kubona ibindi bitego ariko umunyezamu wa Police akomeza kuba ibamba.
Nyuma yo kwishyura Rayon Sport ibitego 2, umutoza wa Police, Goran Kopunovic, yavuze ko yababajwe n’ukuntu ikipe yekinnye mu gice cya mbere, gusa ngo bagiye kuruhuka yabasabye gutangira bundi bushya.
“Twakinnye nabi cyane mu gice cya ambere bituma Rayon idutsinda ibitego 2. Tugiye kuruhuka nabasabye ko bibagirwa ko igice cya mbere cyabaye, maze bagakina iminota 45 yari isigaye nk’aho ari umukino mushya kandi bagomba gutsinda. Nubwo nifuzaga intsinzi ikaba itabonetse ndishimye kuko abakinnyi banjye bubahirije amabwiriza nabahaye mu gice cya kabiri”.
Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko kutabona amanota atatu y’uwo munsi byatewe na bamwe mu bakinnyi be b’imena batagaragaye muri uwo mukino, kandi ngo hari n’abakinnye yari asanzwe yizera bamutengushye, gusa bo yirinze kuvuga amazina yabo.
“Twakinnye tudafite Bokota, Sina Gerome, Iddy Nshimiyimana na Sekamana Leandre. Nk’uko mwabibonye nta bakinnyi b’abasimbura nari mfite, abo mwabonye bari abo kuzuza umubare kuko ntibasanzwe bakina. Igice cya mbere twagikinnye neza ariko mu gice cya kabiri hari abakinnyi nizeraga bakina inyuma bakinnye nabi, bituma twishyurwa ibitego 2. Nta kundi ndashimira umutoza wa Police Goran kuko yabyaje umusaruro amahirwe yabonye akabasha kwishyura”.
Mu yindi mikino yabaye kuri icyi cyumweru, Isonga FC yatsinze Etincelles igitego kimwe ku busa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo naho Nyanza inganya n’Amagaju ubusa ku busa i Nyanza.
Kugeza ubu Mukura ni yo iyoboye urutonde rw’uko amakipe akurikirana by’agateganyo ikaba ifite amanota 33. Ukurikiwe na Police FC ifite 31, ku mwanya wa gatatu hari APR FC ifite amanota 27. Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 naho Kiyovu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 22.
AS Kigali iri ku mwanya wa 12 n’amanota 12 na Espoir iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6 ni zo zikomeje kuza ku myanya ibiri ya nyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|