Police FC yashimangiye ko itazasubiramo umukino wabo n’Isonga

Ubuyobozi bwa Police FC buratangaza ko nta mukino busigaje gukina n’Isonga FC muri shampiyona y’uyu mwaka, kuko igihe umukino wagombaga kubera Police yakoze ibisabwa ariko Isonga yo ikanga kuza ku kibuga gukina uwo mukino.

Mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru b’imikino tariki 28/04/2012, umuyobozi wa Police FC Alphonse Katarebe, yasobanuriye amanyamakuru ko ku ruhande rwa Police FC ari nta kosa na ritoya bafite kuko bageze ku kibuga bakabura ikipe bakina nayo ari nayo mpamvu batazongera gusubira ku kibuga bagiye gukina n’Isonga FC.

Impamvu nyamukuru yatumye Isonga ititabira uwo mukino ni uko abakinnyi b’iyo kipe bari barakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yagiye muri Namibia bagarutse batinze kandi bananiwe ku buryo batakina umukino wo ku wa gatatu, kandi ngo bari barabimenyesheje FERWAFA; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Isonga FC, Augustin Munyandamutsa.

Abanyamakuru bifuje kumenya icyo Police FC izakora mu gihe FERWAFA ifashe icyemezo cy’uko umukino ugomba gukinwa, umuyobozi wa Police avuga ko bagomba gutegereza bakareba icyemezo gifatwa, gusa bo nka Police ngo ntabwo biteguye kongera gukina uwo mukino.

Umuyobozi wa Police FC yavuze ko kugeza ubu ikibazo kiri mu maboko ya FERWAFA kandi ko bashyize mu gaciro uwo mukino utasubirwamo kuko Police FC ari nta koza yakoze.

Katarebe Alphonse, umuyobozi wa Police FC
Katarebe Alphonse, umuyobozi wa Police FC

Kugeza ubu FERWAFA yashyizeho akanama ko gukurikirana iki kibazo kakazashyira ahagaragara ibyavuyemo mu minsi mike ari nabwo yazamenyekana umwanzuro FERWAFA izafata, kuko ari yo ifite icyemezo cya nyuma.

Mu gihe Isonga yaterwa mpaga, Police FC yaba ikomeje kwegera igikombe kuko yaba isigaje imikino itatu gusa, yayitsinda yose igahita yegukana igikombe.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

HOYA FERWAFA IBONYE KO POLICE IFITE GAHUNDA YO GUFATA IGIKOMBE CYAYO CYA MBERE ISHAKA KUZANA AMAKIMBIRANE KANDI TWARI TUYIFITIYE ICYIZERE. CYAKORA FERWAFA IDUFASHE ICKEMURE ICYO KIBAZO MU MAHORO KUKO GUHORA BASHYIGIKIYE APR SIBYO FERWAFA IGOMBA KUBA GAHUZAMAKIPE AHO KUYATEZA UMWIRYANE

Hodari yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka