Mu mukino ubanza nawo wari wabereye kuri Stade ya Kigali tariki 27/6/2012, amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa. Itegeko ry’ibitego byinshi Police FC yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo byayifashije gukomeza, ihita ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzaba tariki 04/07/2012.
N’ubwo ariko Police FC ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma, AS Kigali yabanje kuyitsinda ibitego bibiri ku busa byagiyemo mu minota 7 ya mbere y’umukino bitsinzwe na Innocent Habyarimana na Jimmy Mbaraga.
N’ubwo Police FC yatsinzwe ibyo bitego hakiri kare ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira maze mbere y’uko igice cya mbere kirangira Erivaldo Oliveira yishyuramo kimwe amakipe ajya kuruhuka ari ibitego bibiri bya AS Kigali kuri kimwe cya Police FC.
Igice cya kabiri gisa n’icyihariwe cyane na Police FC kuko yagitangiye isatira cyane ndetse ikanahusha amahirwe yo kubona igitego cya kabiri. Uko gusatira byaje gutanga umusaruro ubwo Fabrice Twagizimana yatsindaga igitego cya kabiri cyahise gihesha intsinzi Police FC.
Nubwo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri byavugaga ko AS KIgaki isezerewe, Police FC yakomeje gusatira cyane biza gutuma Umukinnyi wa AS Kigali James Mukubya ahabwa ikarita y’umutuku ubwo yari akuruye Erivaldo Oliveira kandi yari agiye gutsinda igitego.
Iyi karita y’umutuku yaciye intege cyane AS Kigali, bituma Police FC iyisatira cyane ikoresheje ba rutahizamu bayo Meddie Kagere na Erivaldo batahwemaga kwisirisimba imbere y’izamu rya AS Kigali, ariko umukino urangira ari bya bitego bibiri kuri bibiri.
Police FC itegereke kumenya ikipe izakina nayo umukino wa nyuma hagati ya APR FC na Rayon Sport zigomba gukina umukino wo kwishyura kuri icyi cyumweru tariki 01/7/2012 kuri stade Amahoro i Remera.
APR FC ishaka kongera kwegukana igikombe cy’Amahoro nk’uko yabikoze umwaka ushize, ifite amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma, kuko mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza yari yatsinze mukeba wayo Rayon Sport ibitego 3 kuri 1.
Umukino wa nyuma uzaba tariki 04/7/2012 aho ikipe izegukana igikombe izahabwa Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ikazahabwa miliyoni 3 n’ibihumbi 500, iya gatatu izahabwa miliyoni 2,5 naho iya kane ihabwe miliyoni 1,5.
Ikipe izaba yatwaye igikombe, izanabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|