Police FC na APR FC zanganyije ibitego 2-2 ku buryo butunguranye

Umukino wa shampiyona w’umunsi wa kane wahuje Police FC na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu, warangiye amakipe anganyije ibitego 2-2 ariko mu buryo bwatunguye cyane abawurebaga.

Mu gihe ikipe ya Police FC yari yamaze kwizera intsinzi y’ibitego 2-1, ku isegonda rya nyuma nibwo myugariro wayo Mugabo Gabriel ‘Gaby’ yitsinze igitego mu buryo bwatunguranye cyane, bihita biba ibitego bibiri bya APR FC kuri bibiri bya Police FC umukino uhita unarangira.

Mu gihe umusifuzi Munyemana Hudu yiteguraga kurangiza umukino, Mugabo Gabriel niwe wari ifite umupira hagati mu kibuga, ari nta n’abakinnyi ba APR FC bamwugarije ku buryo bugaragara, ariko afata icyemezo cyo koherereza umupira w’ishoti ku munyezamu we Ganza Alex, uhita ujya mu rucundura.

Muri uwo mukino Police FC yari yakiriye APR FC waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, ariko mu minota itanu ya mbere, Ndahinduka Michel, rutahizamu wa APR FC atsinda igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri ‘Corner’.

APR FC yishyuye ku isegonda rya nyuma.
APR FC yishyuye ku isegonda rya nyuma.

N’ubwo Police FC yakomeje gusatira ishaka kucyishyura, amakipe yagiye kuruhuka APR FC iyoboye na cya gitego kimwe.

Igice cya kabiri Police FC yarushije APR FC kwiharira umupira no gusatira, iza kubona igitego cyatsinzwe na Gabriel Mugabo. Icyo gitego cyaciye intege APR FC kuko, Police FC yakomeje kuyisatira cyane gusa nayo ikanyuzamu igasatira ariko igaragaza ko ifite ikibazo cya ba rutahizamu.

Gusatira kwa Police FC byatanze penaliti nyuma y’ikosa Bayisenge Emery yakoreye kuri Kagabo Peter mu rubuga rw’amahina, maze Tuyisenga Jacques ayitera neza, biba ibitego bibiri bya Police kuri kimwe cya APR FC.

Icyo gitego cyagiyemo n’umukino uri hafi kurangira, cyatumye Police FC itangira gukina itinza umukino kugirango itahane amanota atatu.

Intego yayo yasaga n’iyayigezeho kugeza ku munota wa 94 w’umukino, [dore ko hari hongeweho iminota itanu], ariko ku isegonda rya nyuma Mugabo Gabiriel yitsinda igitego gitangaje bituma amakipe yombi agabana amanota.

Umutoza Andreas Spier wa APR FC yavuze ko ari amahirwe aba mu mupira yatumye abona inota rimwe ariko ko abakinnyi be bakoze amakosa menshi muri uwo mukino.

Mugenzi we wa Police FC, Sam Ssimbwa, we yirinze kugira icyo atangaza nyuma y’uwo mukino abwira itangazamakuru ngo ‘Ntacyo mfite cyo kuvuga”.

Sam Ssimbwa utoza Police yanze kuvugana n'itangazamakuru umukino urangiye.
Sam Ssimbwa utoza Police yanze kuvugana n’itangazamakuru umukino urangiye.

Police FC izasubira mu kibuga ku wa gatandatu tariki 26/6/2013 ikina undi mukino ukomeye uzayihuza na Rayon Sport kuri Stade Amahoro, naho APR FC ikazakina na Gicumbi kuri Stade ya Kigal i Nyamirambo.

Indi mikino y’umunsi wa kane yabaye kuri uyu wa gatatu, Espoir FC yatsinze Kiyovu Sport igitego 1-0 i Rusizi, AS Muhanga itsindirwa mu rugo na Musanze FC ibitego 3-0, Etincelles itsinda Esperance ibitego 2-0 ku Mumena naho Rayon Sport itsinda Amagaju ibitego 4-0 i Nyamagabe.

Indi mikino yari yabaye ku wa kabiri, AS Kigali yatsinze Marine igitego 1-0, naho Mukura itsinda Gicumbi igitego 1-0.

Ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10 irayanganya na Musanze FC na Espoir FC. Ku mwanya wa kane hari AS Kigali ifite amanota icyende, Etincelles ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota umunani.

APR FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 7, Mukura ku mwanya wa karindwi n’amanota atandatu naho Police FC ikaba ku mwanya wa munani n’amanota atanu.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe, naho Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, nta nota na rimwe irabona kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka