“Police FC izakenera abakinnyi 5 ngo itware shampiyona 2013” -Golan Kuponivic
Umutoza wa Police FC, Golan Kopunovic, avuga ko yagiranye ibiganiro na Police FC byo gutegura umwaka utaha kandi ngo nyuma y’imikino y’igikombe cy’amahoro yizeye ko ibiganiro by’abakinnyi batanu yifuza bizagenda neza hagati yabo na Police FC.
Ati “nzakenera abakinnyi bane cyangwa batanu kugira ngo ntware igikombe kandi ndizera ko abo dufatanya gutoza na komite turi gutegura umwaka utaha mwiza ku ikipe ya police FC.”
Imyiteguro y’umwaka wa 2013 wamaze gutegurwa mu iri iyi kipe yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kabiri. Ati “naganiriye n’ubuyobozi bw’ikipe mbereka ibyo tuzakenera niba dushaka intsinzi n’igikombe”.
Golan Kuponovic afite icyizere mu mwaka utaha kuko umwaka we wa mbere mu Rwanda yabonye umwanya wa gatatu muri shampiyona ndetse agera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Umwaka wa kabiri yatwaye umwanya wa kabiri muri shampiyona.
Ati “ni umwaka wanjye wa gatatu kandi ndizera gukomeza imbere nkaha Police FC igikombe cya mbere.”
Igikombe cy’Amahoro kizakomeza tariki 20/06/2012 Police FC izahura na Marine FC yababujije gutwara igikombe cya shampiyona.
Golan avuga ko bari gukora imyitozo ikomeye. Ati “ubu dufite ubunararibonye mu gikombe cy’amahoro kandi ndizera ko mu kazi keza kandi gakomeye nkora nzagera ku mukino wa nyuma.”
Igikombe cy’amahoro cya 2011, Police FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na APR FC. Ngo ubu bunararibonye bizeye ko buzabayobora kugera ku mukino wa nyuma.
Police FC itwaye igikombe cy’amahoro cyangwa se APR FC ikaba ariyo igitwara nizo zasohokera u Rwanda mu mikino yo ku mugabane w’Afrika.
Dore uko amakipe azahura muri ¼:
Police FC vs Marines FC
APR FC vs SEC Academy
Mukura VS vs AS Kigali
Kiyovu Sports vs Rayon Sports
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|