Police FC isezereye APR Fc,izahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma
Ikipe ya Police Fc yasezereye ikipe ya APR fc muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cy’amahoro,nyuma yo kunganya ubusa ku busa byahaye amahirwe ya Police yo kuzakina na Rayon Sports ku mukino wa nyuma kuri uyu wa gatandatu.
Bwa mbere kuva ikipe ya Police Fc yashingwa ,igiye guhurira ku mukino wa nyuma n’ikipe ya Rayon Sports yasezereye Isonga Fc iyinyagiye ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Ikipe ya Police Fc yabashije gusezerera APR Fc nyuma yo kunganya ubusa ku busa, mu gihe mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganije igitego 1-1,maze icyo gitego Police Fc yatsinze ku mukino yari yakiriwemo na APR Fc, kiyiha itike yo gukina umukino wa nyuma

Police Fc yaje muri uyu mukino isabwa kunganya ubusa ku busa,nk’uko no mu kibuga yakomeje gukina irinda izamu cyane ,ndetse biza no kuyihira irangiza umukino ari ubusa ku busa.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe ya Police Fc,akaba yatangaje ko yishimiye kugera ku mukino wa nyuma,ariko byose akaba abikesha ubuntu bw’Imana
Cassa Mbungo yagize ati"Ni ibyishimo kuba tubashije kugera ku mukino wa nyuma,ubu igisigaye tugiye gutegura umukino wa nyuma tuzakina na Rayon Sports,gusa ntituramenya niba tuzawutegurira hanze ya Kigali ariko igihari ni uko tuzi ko ari umukino ukomeye kandi turashaka igikombe cya mbere muri Police FC"

Ku rundi ruhande,umutoza wungirije muri APR Fc,Mashami Vincent we yatangaje ko ikipe ye yakoze ibishoboka byose ariko amahirwe ntiyamusekeye kuko yakinaga n’ikipe yakiniraga cyane mu izamu ryayo
Mashami ati" Mwabonye ko twayoboye umukino kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma,gusa byari bigoye gukina n’ikipe yari ifite abakinnyi hafi ya bose mu izamu"





Umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya Police Fc na Rayon Sports,uteganijwe kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro taliki ya 04/07/2015, aho ikipe izatsinda uyu mukino bizayiha amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
gikundiro oyeeeeeeeeee,tuzakugwa inyuma.nubwo police fc yakijyana ntakibazo.
tuzakubita polic 1-0 igikombenicacu
Nta kintu cyiza kibaho nko kubona APR Fc itsindwa. N’iyo Police Fc yatwara igikombe nta kibazo biteye.
kabisa police yambabariye ikakujyana
GiKUNDIRO oyeeeeeeee!!