Ubwo abo bakinnyi bishimiraga igikombe bazenguruka umugi wa Catalogne FC Barcelone iherereyemo, abafana bari buzuye ku mihanda baririmba ikipe yabo, batunguwe no kubona imvururu muri iyo modoka, Gerard Pique na Alexander Song barwana.

Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru kivuga ko Kapiteni wa Barcelona Carles Puyol na Victor Valdes bagerageje kubakiza, kuko barwanaga bikomeye, kandi mu ruhame rw’imbaga y’abafana bari bahururiye kureba ikipe yabo.
Icyo kinyamakuru kivuga kandi ko benshi muri abo bakinnyi bari basinze ndetse bakaba baragendaga banyanyagiza inzoga mu muhanda, ibyo bigatuma benshi bakeka ko abo bakinnyi baba bari basinze kuko ngo ubusanzwe ari nta kintu bapfaga.

Alexander Song wahoze akina muri Arsenal, ubwo yerekezaga mu ikipe ya FC Barcelona yakiriwe neza na Pique ndetse avuga ko ari umukinnyi mwiza ikipe yabo ibonye, dore ko ngo yanahoraha amukurikirana kandi akunda imikinire ye.
Alexander Song n’ubwo yavuye muri Arsenal afatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iyo kipe, ntabwo yorohewe no kubona umwanya mu ikipe ya Barcelone, kuko yahasanze Xavi Hernandez, Segio Busquet na Cesc Fabregas bakomeye kuri uwo mwanya, nuko abura uko akina.

Kuva yagera muri FC Barcelona kugeza ubu, Song yakinnye imikino 19 gusa, binatuma atorwa nk’umukinnyi wahombeye ikipe nyuma ya Luka Modric werekeje muri Real Madrid avuye muri Tottenham Hotspurs.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko utatubwira icyo bapfuye.