
Saa sita z’ijoro zo ku wa Mbere tariki 05/10/2020, nibwo isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’i Burayi ryari rifunzwe, rirangira ikipe ya Arsenal na Manchester United ari zo zisinyishije abakinnyi mu minota ya nyuma.
Abakinnyi batanu bavuzwe cyane mu basinyishijwe ku munsi wa nyuma
1. Thomas Partey muri Arsenal
Nyuma y’imyaka 8 akinira ikipe ya Atletico Madrid, umunya-Ghana Thomas Partey w’imyaka 27 yamaze gusinyira ikipe ya Arsenal amasezerano y’imyaka ine, akazajya yambara numero 18 nyuma yo gutangwaho Miliyoni 45 z’Amapounds.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yasinyishijwe nyuma y’aho ibiganiro hagati y’amakipe yombi byasaga nk’ibyananiranye bijyanye n’igiciro cy’umukinnyi, biba ngombwa ko Arsenal ifata umwanzuro wo kwemera kwishyura amafaranga yari ari mu masezerano y’uyu mukinnyi.
2. Edinson Cavani muri Manchester United
Ku myaka ye 33 nyuma yo gutandukana na Paris Saint-Germain, umunya-Uruguay Edinson Cavani yamaze gusinyira ikipe ya Manchester United amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, akaba yahise anahabwa numero 7 isanzwe ihabwa ibihangange.
3. Eric Maxim Choupo-Moting muri Bayern Munich

Ni rutahizamu w’imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya Cameroun, akaba yasinyiye ikipe ya Bayern Munchen amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Paris Saint-Germain, akaba yitezweho kunganira ubusatirizi bw’iyi kipe busanzwe buyobowe na Robert Lewandowski.
4. Rafinha Alcantra muri Paris Saint-Germain
Uyu ni umwe mu bakinnyi batunguranye ku munsi wa nyuma, aho uyu munya-Brasil wari umaze imyaka icyenda muri FC Barcelone, ariko akaba yaragiye atizwa mu makipe arimo Celta Vigo na Inter de Milan, ubu yamaze kugurishwa bidasubirwaho mu ikipe ya Paris Saint-Germain.
5. Bouna Sarr wavuye muri Olympique de Marseille yerekeza muri Bayern

Ni myugariro w’imyaka 20 ukomoka i Conakry muri Côte d’Ivoire, akaba yasinyiye ikipe ya Bayern Munchen atanzweho asaga Miliyoni 10 z’amapounds, akazajya yambara numero 20.
Abandi bakinnyi bahinduye amakipe ku mugabane w’i Burayi muri iyi minsi ya nyuma:
Chris Smalling - Man Utd > AS Roma
Tiemoue Bakayoko - Chelsea > Napoli
Lucas Torreira - Arsenal > Atletico Madrid
Matteo Guendouzi - Arsenal > Hertha Berlin
Ryan Sessegnon - Tottenham > Hoffenheim
Davy Klaassen - Werder Bremen > Ajax
Eric Maxim Choupo-Moting > PSG to Bayern Munich
Douglas Costa - Juventus > Bayern Munich
Justin Kluivert - Roma > RB Leipzig
Sofiane Boufal - Southampton > Angers
Gerard Deulofeu - Watford > Udinese
Aleix Garcia - Man City > Dinamo Bucharest
Sandro Ramirez - Everton > SD Huesca
Saido Berahino - Zulte Waregem > Sporting de Charleroi
Ibindi byari byitezwe......
Kuri uyu munsi wa nyuma w’igura n’igurisha, byari byitezwe ko ikipe ya Manchester United ishobora kuza gusinyisha Ousmane Dembélé imukuye muri FC Barcelona, iyi na yo ikaba yahita isinyisha Memphis Depay ukinira Lyon, ariko amasaha yarinze arangira bidakunze, bombi baguma mu makipe yabo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|