Olivier Nizeyimana yongeye kuyobora Mukura,Nayandi Abraham agaruka muri Komite
Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka ine ayobora ikipe ya Mukura yongeye gutorerwa kuyobora iyo kipe mu gihe cy’imyaka ine,mu gihe uwo yari yarasimbuye ari we Abraham Nayandi atorerwa kuba Visi-Perezida w’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye
Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Nyakanga 2015,nibwo inama y’inteko rusange y’ikipe ya Mukura Victory Sports yateranye,maze itora komite nshya yahawe manda y’imyaka ine.



Ahagana mu ku i Saa tanu za mu gitondo nibwo mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Huye hari hatangiye iyo nama,inama yari yari iyobowe na Perezida wari usanzwe ayobora ikipe ya Mukura ariwe Nizeyimana Olivier.

Nyuma yo kwemeza abanyamuryango bashya bagera kuri 72,abagera kuri 90 nibo bitabiriye amatora,aho hatowe komite nyobozi,komite ngenzuzi na Komite nkempurampaka.

Abatowe
Komite nyobozi :
Perezida : Nizeyimana Olivier
Visi Prezida : Nayandi Abraham
Umunyamabanga mukuru : Sheikh Hamdan Habimana
Umubitsi : Mutemberezi Samvura Paulin
Komite ngenzuzi :
Biziramwabo Gervais
Rutaganira Methode
Komite nkemurampaka :
Irakabaho Jean Marie Vianney
Sadiki Moise
Habyarimana Charles




Nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi kipe mu gihe kigera ku myaka ine,Olivier Nizeyimana yatangaje ko yishimiye kuba muri komite hyongereyemo amaraso mashya,akaba yumva bizabafasha kugera kuri byinshi
Yagize ati"Ni byiza kuba hiyongereyemo amaraso mashya,nitubihuza n’ubunanararibonye tumaze kugira mu myaka tumaze tuyobora,bizadufasha kwitwara neza ku buryo ikipe ya Mukura izagaruka mu makipe arwanira igikombe"

Abraham Nayandi nawe wigeze kuyobora ikipe ya Mukura VS mu myaka yashize,yatangaje ko atigeze ava mu ikipe ya Mukura,aho ubu agiye gukomeza kuyifasha kwitwara neza bishoboka,n’ubwo atahita yizeza abafana ko igiye guhita yegukana ibikombe
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MUKURA TWAJE!!!!!!!!