Nzamwita Vincent De Gaule yatorewe kuyobora FERWAFA imyaka ine

Nzamwita De Gaule ukomoka mu ikipe Intare FC, niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy’imyaka ine, mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku cyumweru tariki ya 5/1/2014.

Nzamwita Vincent De Gaule, wabonye amajwi 19 kuri 37 y’abatoraga, yatsinze abandi bane bari bahanganye barimo Ntagungira Celestin ‘Abega’ wari umaze imyaka ibiri ayobora FERWAFA, akaba yabonye amanota 13, Munyandamutsa Augustin wabonye amanota atatu na Mbanda Jean na Gisanura Raoul Ngenzi bombi babonye inota rimwe.

Nzamwita Vincent De Gaule, umuyobozi mushya wa FERWAFA.
Nzamwita Vincent De Gaule, umuyobozi mushya wa FERWAFA.

Akimara gutorwa, Nzamwita wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa APR FC muri 2006, yavuze ko agiye gufatanya n’abandi batorewe kuyobora amakomisiyo atandukanye mu kuzamura umupira w’u Rwanda cyane cyane ushingiye ku bana b’abanyarwanda, ariko ngo azanitabaza ibitekerezo by’abo bari bahanganye.

“N’ubwo ari njye watsinze, ariko buri wese mu bo twari duhanganye muri aya matora afite ibitekerezo byiza, nabo nkaba nzabifashisha mu kuzamura umupira w’u Rwanda. Ndashaka gushyiraho anakama ngishwanama mu mupira w’amaguru karimo abantu batandukanye bazi neza umupira kazadufasha kubaka umupira w’u Rwanda dushyize hamwe”, Nzamwita De Gaule.

Abatorerewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere.
Abatorerewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere.

Komite izaba ikururiwe na Nzamwita De Gaule, igizwe kandi na Kayiranga Vedaste watorewe kuba umuyobozi wungirije akaba akomoka muri Etincelles, Mpirikanyi Appollinaire ukomoka muri Bugesera FC akaba yatorewe kubobora Komisiyo ishinzwe imari.

Patrick Rubega Kagabo ukomoka muri Pépinière, yatorewe kuyobora komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga (Marketing), Mwanafunzi Albert wo muri AS Kigali wiyamamaje wenyine, atorerwa kuyobora Komisiyo ishinzwe amarushanwa.

Abega na De Gaule baganira n'abanyamakuru nyuma y'amatora.
Abega na De Gaule baganira n’abanyamakuru nyuma y’amatora.

Kayiranga Albert ukomoka muri Kaminuza y’u Rwanda, yatorewe kubobora komisiyo ya tekinike, naho Munyandamutsa Maurice wo muri Aspor atorerwa kuyobora komisiyo y’iterambere ry’umupira w’ibanze n’uw’abana.

Rwamalika Félicitée wari wiyamamaje wenyine, yongeye gutsindira kuyobora Komisiyo y’umupira w’abagore yari asanzwe abereye umuyobozi, naho Komisiyo y’umutakano n’imyitwarire myiza itsindirwa na Bandora Felicien wo muri Gasabo United.

Ndagijimana Emmanuel ukomoka muri Kiyovu Sport yongeye gutorerwa kuyobora Komisiyo y’amategeko, naho Hakizimana Moussa atorerwa komisiyo y’Ubuvuzi.

Abitabiriye amatora bose bafashe ifoto y'urwibutso.
Abitabiriye amatora bose bafashe ifoto y’urwibutso.

Iyi Komite nyobozi wa FERWAFA yashyizweho izayobora imyaka ine, ikaba ije isimbura iyari iyobowe na Ntagungira Celestin ‘Abega’ watsinzwe amantora nyuma y’imyaka ibiri ayobora iryo shyirahamwe.

Komite yari iyobowe na Abega, yamaze imyaka ibiri gusa, kuko yashyizweho muri 2012 kugirango irangiza manda ya Major General Jean Bosco Kazura weguye itarangiye akajyana na bamwe mu bo bari bafatanyije kuyobora icyo gihe barimo Jules Kalisa wari umunyamabanga mukuru.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumugabo DEGAULEmumurenge wa RWERU turamushyigikiye nakomere imana imurihafi.

Theophile yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka