Nyuma yo gusinyisha abakinnyi bagera kuri 14,ikipe ya Police Fc ikomeje gahunda yihaye yo gukina imikino myinshi ya gicuti mu rwego gutuma ikipe imenyerana,ndetse no kubaka ikipe ikomeye zaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup,ndetse na shampiona y’u Rwanda ya 2015/2016.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kicukiro ikipe ya Police Fc yakinnye undi mukino wa gicuti aho yaje gutsindamo ikipe y’Amagaju igitego 1-0,igitego cyatsinzwe ku munota wa 90 w’umukino n’uwitwa Japhet.

Nyuma y’uyu mukino aya makipe yombi akaba azitabira irushanwa ryitwa "Agaciro development fund tournament",rigamije gushyigikira ikigega cy’abanyarwanda cyo kwiteza imbere,irushanwa rizaba kuva kuri 15/08 kugeza 22/08/2015.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
POLICE F C NIKIPE IZA DUSHI MISHA MURIYISEZO KUKO IFITE ABAKI NYIBEZAPE NUMUTOZA KASA ARASHO BOYE NIYIGA RAGAZE YEREKANE IMANOYE