Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishobora kurega igihugu cya Uganda nyuma y’aho Uganda Kobs y’abatarengeje imyaka 23 isezereye Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri yabahuje.

Mu gushaka kumenya aya makuru, Kigali Today yavuganye na Visi-Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda,Bwana Kayiranga Vedaste wanabaye hafi iyi kipe cyane ubwo yiteguraga umukino wo kwishyura ndetse aza no kuyiherekeza mu Gihugu cya Uganda.
Kayiranga Vedaste yavuze ko koko icyo kibazo cyo kuba iyi kipe ya Uganda yaba ifite abakinnyi barengeje imyaka nabo bakibonye gusa ko gutanga ikirego nta byabaye kuko bisaba ko Komite Nshingwabikorwa yicara ikabiganiraho
" Twarabibonye ko byabaye kuko aba baturanyi bakunda babikora,gusa nta kirego twatanze kuko ni inzego zo hejuru zafata icyo cyemezo nabwo Komite nshingwabikorwa imaze kubiganiriho na Perezida wa FERWAFA,ikindi kandi bishobora no kuzamura ibindi bintu" Kayiranga aganira na Kigali Today

Iyi kipe y’igihugu ya Uganda y’Abatarengeje imyaka 23 yatsinze u Rwanda ibitego bibiri kuri kimwe mu Rwanda ndetse inayitsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, byanatumye Uganda ihita ibona itike yo kuzakina n’ikipe ya Egypt y’abatarengeje imyaka 23.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo rwose Sibo,nonese nubwo bashaka kwitwaza imyaka nuwuhe mukinnyi w’Amavubi wakinnye uriya mukino utarakinaga mukiciro cya mbere? ntabwo iyo ari impamvu nubwo barega bagatsinda ntibyakuraho ko tugifite byinshi byo gukora kabisa.
Dutsindwe kigabo twe kwotwaza abagande ahubwo tubigireho dutegure....