Nyuma y’imyaka 10 ari impunzi arifuza gukinira u Rwanda

Umusore w’imyaka 20 umaze imyaka 10 abaho nk’impunzi muri Zambia arifuza gutahuka agatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyamubyaye akinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Habinshuti Fabrice ubusanzwe uzwi ku izina rya Walouba Cisse avuga ko asanzwe akina mu ikipe ya Zanaco F.C yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia, aho akina nk’umukinnyi wo hagati cyangwa rutahizamu.

Habinshuti yaje mu Rwanda muri hagunda ya “ngwino urebe” ariko by’umwihariko akaba yazanywe no kugira ngo arebe uburyo yavugana na bamwe mu batoza b’ikipe y’igihugu kugira ngo azabashe gukinira u Rwanda.

Agira ati “U Rwanda ni igihugu cyanjye kandi ndagikunda, nta mpamvu rero yambuza kugira ngo nzakinire igihugu cyambyaye”.

Fabrice Habinshuti
Fabrice Habinshuti

Uyu musore avuga ko abaho nk’impunzi nyamara ngo ntazi icyo yahunze. Kubera gukina umupira, uyu musore yarangije kubona ubwenegihugu bwa Zambia ariko ngo ntiyifuza gukinira Zambia.

Hari abandi Banyarwanda babaho nk’impunzi muri Zambia bari kuzenguruka u Rwanda kugira ngo birebere aho igihugu kigeze cyiyubaka bashima ibyo bibonera bitandukanye n’ibyo babwirwaga.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nange Aka Gapeti Ndakazi Kagiraga Amafiyeri Menshi. Mu Mwaka Wa 2006 Yigaga Muri Tronc Commun I Kabgayi Ahubwo Amaze Amezi Ntago Ari Imyaka

Frumminho yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

mwatubwiye amakuru ya jimmy murisa naho amavubi yo agomba gutsinda nigeria 2-0 hano ikigali

gasagure geoffrey yanditse ku itariki ya: 17-02-2012  →  Musubize

Ariko genda Rwanda waragowe pe aka gahungu ndakazi nigaga muri groupe scolaire st Joseph i Kabgayi, Muhanga muri 2008, agize atya yinaga Zambia gato aje abeshya ngo amaze imyaka 10, ubuse turi muri 2011.

Habinshuti Fabrice (Cisse), twakinanaga umupira rwose anakunda kwambara jezi z’umweru cyane.

ahahah Araturagiye ngo yarahunze kdi yari ino ejo bundi abonye ubuzima bumunaniye arasimbuka none azanye imitwe.

Ahahahhahahahh

Birakaze yanditse ku itariki ya: 15-02-2012  →  Musubize

Fabrice natahe FERWAFA izabimufashamo nta kabuza

KANYONI yanditse ku itariki ya: 14-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka