Nyuma y’amakimbirane na Musanze, Japhet yasinyiye Amagaju FC
Umutoza Imurora Japhet wabaye umutoza wungirije muri Musanze FC baheruka gutandukana bisabye kungwa na FERWAFA yasinyiye Amagaju FC nk’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi n’umutoza wungirije.
Kigali Today yamenye ko Imurora Japhet yasinye amasezerano nk’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe(Team Manager) ariko icyarimwe akazajya anakora inshingano zo kuba umutoza wungirije nk’uko byari bimeze muri Musanze FC.
Kugeza ubu Amagaju FC atari yabona umutoza mukuru mushya nyuma yo kwirukana Niyongabo Amars n’abungiriza be batanu ari gutozwa na Hakizimana Jean Baptiste wanatoje umukino batsinzwemo na APR FC igitego 1-0 ku wa 14 Mutarama 2026, mu gihe ariko azaba ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, iyi kipe nimara kubona itsinda tekinike ryuzuye.
Amagaju FC yagiranye ibiganiro n’abatoza batandukanye barimo Afahmia Lotfi watoje Mukura VS na Rayon Sports, Umwongereza Callum Wilson nk’abavamo umutoza mukuru, gusa Kigali Today ikaba yamenye ko izi nshingano zishobora guhabwa Umunya-Tunisia witwa Mohamed mu gihe kandi iyi kipe yanaganiriye na Mateso Jean de Dieu nk’uwari kuba umutoza wungirije.
Imurora Japhet uri mu batoza bari kwigira kubona impamyabushobozi yo ku rwego rwa B mu gutoza, aho kuri uyu wa Mbere banakoze ikizamini cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize cyabereye kuri Kigali Pele Stadium, agiye gukomereza akazi mu Amagaju FC yasoje igice kibanza cya shampiyona ari ku mwanya wa 17 mu makipe 18 n’amanota 12 mu mikino 17 yakinwe.
Byasabye ko habaho kungwa na FERWAFA kugira ngo Imurora Japhet atandukane na Musanze FC yashinje kutubahiriza amasezerano
Mbere yo gusinyira Amagaju FC Imurora Japhet yari umukozi w’ikipe ya Musanze FC wari ufite amasezerano yari kuzarangirana n’umwaka w’imikino wa 2026-2027, icyakora nubwo byari bimeze gutya uyu mugabo ntabwo yari akigaragara muri iyi kipe kuko kuva mu hashyirwaho ubuyobozi bushya bugashyiraho abatoza bashya bayobowe na Ruremesha Emmanuel yahise akurwa mu nshingano zo kuba umutoza wungirije, icyakora abanza gufasha iyi kipe mu kubona ibyangombwa by’abakinnyi hitegurwa umwaka w’imikino 2025-2026 nka zimwe mu nshingano yari afite mu kuba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi.
Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2025-2026 ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwafashe icyemezo guhindurira uyu mugabo inshingano agirwa ushinzwe amakipe y’abakiri bato. Ibi byakurikiwe no kuba iyi kipe yarasabye Imurora Japhet ko asinya andi masezerano mashya haherewe ku igeragezwa ry’amezi atandatu ariko ababwira ko adashobora gusinyira amasezerano ku yandi dore ko tariki 1 Nyakanga 2024 yari yasinye imyaka utatu.
Mu mpera z’Ugushyingo 2025, Musanze FC yasabwe ko basesa amasezerano ariko akabyanga cyangwa bakamwirukana ibyatumye ahubwo we abandikira ibaruwa ibibutsa ko batubahiriza amasezerano dore kuva muri Nyakanga 2025 umushahara we wari waragabanyijwemo kabiri atabimenyeshejwe.Nyuma yo kwandikira ibaruwa Musanze FC ayisaba kubahiriza amasezerano bafitanye yo mu gihe yo yamusabaga ko batandukana, iyi kipe ntabwo yigeze imusubiza, Imurora Japhet nawe afata icyemezo cyo gutanga ikirego mu kana gashyinzwe gukemura impaka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda.
Impande zombi zitabye tariki 9 Mutarama 2026, Akanama Gashinzwe gukemura impaka kagerageza kubunga, aho kabwiye Musanze FC yari ihagarariwe n’Umunyabanga Mukuru wayo Siradji ko itubahirije amasezerano bari bafitanye ndetse kuba barahinduriye umukozi inshingano bitavuze ko amasezerano yahindutse kuko guhinduka kwayo bigirwamo uruhare n’umukozi n’umukoresha kabasaba kugenda bakumvikana bakazagaha umwanzuro impande zombi zafashe.
Mu biganiro byahuje impande zombi zitashatse gusubira muri FERWAFA ahubwo zigahitamo kiganira ubwazo, Imurora Japhet na Musanze FC bumvikanye ko yishyurwa 1/2 cy’umushahara yakaswe mu mezi atandatu hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2025, agahembwa umushahara wuzuye w’ukwezi kwa Mutarama 2026 ndetse akanahabwa imperekeza z’amezi atatu.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|