Nyinawumuntu Grace agiye kuvugurura ikipe y’igihugu y’abagore nyuma yo kugirwa umutoza mukuru
Grace Nyinawumuntu usanzwe atoza ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali mu abagore, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagore none ngo agiye kuyivugurura ku buryo izajya itsinda amakipe akomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Grace Nyinawumuntu umaze guhesha AS Kigali ibikombe bitanu bya shampiyona yikurikiranya, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagore atsinze Anne Mbonimpa utoza abana b’abakobwa ku Kicukiro na Seraphine Munyana wahoze atoza Les Lionnes.
Nyuma yo guhabwa ikipe y’igihugu y’abagore, Nyinawumuntu wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu wungirije, yadutangarije ko nk’umuntu umenyerereye cyane umupira w’abagore, agiye kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri batoya kandi ngo bose azi aho beherereye.

Ati “Bitewe nuko dufite umukino tuzakina na Kenya tariki 13/2/2014 mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, ubu ngiye gutangira gutoranya abakinnyi nifashishije abatoza batandukanye, gusa abakinnyi benshi nsanzwe nzi aho baherereye, hanyuma tukazahita dutangira imyitozo”.
Nyinawumuntu avuga ko bitewe n’uko ikipe y’u Rwanda y’abagore imaze igihe kinini isa n’iyazimye, bizamusaba gukora cyane, akayishakira imikino ya gicuti aho ateganya gukina n’amakipe y’abana b’abahungu bari munsi w’imyaka 16.
Imikino itanu ya gicuti Nyinawumuntu ateganya gukina mbere y’uko ikipe y’u Rwanda ikina na Kenya, ngo izatuma amenya ubuhanga bwa buri mukinnyi, kandi ngo akurikije uko azi umupira w’abagore muri Kenya, ngo yizeye kizatsinda uwo mukino.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yaherukaga kubaho muri 2009, ubwo yasezererwaga na Uganda mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi. N’ubwo hariho shampiyona y’abagore, ariko ikipe y’igihugu ntiyongeye kubaho, ikaba igiye kongera kwitabwaho muri 2014.
Mu kazi ko gutoza iyo kipe Nyinawumuntu azungirizwa na Innocent Seninga, naho umutoza w’abanyezamu akaba yaragizwe Jean Claude Maniraguha.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Grace COURAGE!
Urabishoboye!
uyu mukobwa mwibuka KIE yari azi ibintu kandi akunda akazi ibyo yakuye KIE muri Sport nabishyira mu bikorwa ntavangirwe azateza imbere umupira wo mu Rwanda