Imikino ya nyuma muri aya marushanwa yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2016.

Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Munini yegukanye igikombe itsinze ikipe y’umurenge wa Ngoma igitego kimwe ku busa.


Mu bagore,ikipe y’umurenge wa Munini yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe y’umurenge wa Busanze kuri penaliti 2 kuri imwe, nyuma yo kunganya ubusa ku busa.



Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yashimiye amakipe yose yitabiriye aya marushanwa kandi ashimira ishyaka ryaranze abakinnyi ndetse n’abafana.

Yabasabye kurushaho kwitabira siporo mu mirenge yabo, by’umwihariko ariko bakitabira siporo ya bose iba buri kwezi.
Yabasabye kandi ko binyuze mu mikino bakwiye gushishikariza abana bataye amashuri kuyasubiramo.
Ati:”Imikino ni inzira nziza ihuza abantu benshi b’ingeri zose. Sinshidikanya ko binyuze mu mikino mushobora kudufasha kugarura abana bataye amashuri bagasubira kwiga”.
Uyu muyobozi kandi yabasabye kurangwa n’isuku, kandi bakajya bakina ariko banarushaho kwitabira gahunda zitandukanye za leta.
Amakipe y’umurenge wa Munini yabaye aya mbere yahembwe ibikombe ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda.
Ikipe y’umurenge wa Ngoma mu bagabo yabaye iya kabiri,kimwe n’ikipe y’abagore y’umurenge wa Busanze zahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70.

Amarushanwa ya Umurenge Kagame Cup agamije guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza,kugira umuco wo kurushanwa no guteza impano z’umupira w’amaguru imbere,gushishikariza abaturage guteza imbere aho batuye,gushishikariza abaturage kunoza imiyoborere myiza mu turere batuyemo binyuze muri siporo,gutanga ubutumwa kuri gahunda za leta ndetse no kuzamura impano zigaragara mu mupira w’amaguru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|