Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Werurwe 2016, ubwo hatangizwaga aya marushanwa ku rwego rw’akarere ka Nyaruguru.

Aya marushanwa yatangirijwe mu murenge wa Ngoma, aho amakipe y’abagabo n’abagore yo muri uyu murenge yakinnye n’ayo mu murenge wa Ngera.
Nshimiyimana Alexis ukinira umurenge wa Ngoma,avuga ko aya marushanwa ari meza cyane kuko ahuriza hamwe abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagasabana, we agahamya ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.


Nshimiyimana ariko avuga ko uburyo aya marushanwa ategurwa buba butanoze, kuko ngo ategurwa bitunguranye ntihabeho kwitegura neza ku bakinnyi, ndetse ngo imikino akenshi igatangizwa bwije, ntigende neza.
Ati:” Uburyo imikino iba iteguye,usanga butanoze,kuko bisa n’aho bitungurana amakipe ntiyitegure neza, kandi imikino ugasanga iba bwije abantu ntibakine neza”.
Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup aba buri mwaka agahuza imirenge igize uturere, hanyuma muri buri karere hakavamo umurenge ukomeza ku rwego rw’Intara kuzageza ku rwego rw’igihugu.
Ni amarushanwa agamije guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza,kugira umuco wo kurushanwa no guteza impano z’umupira w’amaguru imbere,gushishikariza abaturage guteza imbere aho batuye,gushishikariza abaturage kunoza imiyoborere myiza mu turere batuyemo binyuze muri siporo,gutanga ubutumwa kuri gahunda za leta ndetse no kuzamura impano zigaragara mu mupira w’amaguru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma Jules Habumugisha avuga ko kuri iyi nshuro aribwo amarushanwa asa naho atateguwe neza, gusa akavuga ko mu mikino izakurikiraho,amakosa yagaragaye azakosorwa.
Ati:”Ibi byabayeho kuberako ari mu ntangiriro, turizera ko mu mikino ikurikira bizakosorwa”.
Dore uko imirenge yatsindanye muri 1/8 mu karere ka Nyaruguru
Mu bagabo
Busanze 0- 0 Munini ( Hitabazwa za penaliti, Busanze itsinda 4 kuri 2 za Munini)
Ruheru 0- 2 Nyabimata
Kibeho 2- 0 Rusenge
Ruramba 2-0 Mata
Ngera 0-1 Ngoma
Cyahinda 2-0 Nyagisozi
Mu bagore
Ruheru 1- 2 Nyabimata
Busanze 0-0 Munini (Hitabajwe penaliti, Munini itsinda 2 kuri 1 ya Busanze)
Kibeho 3- 0 Rusenge
Ngoma 2-0 Ngera
Cyahinda 0-3 Nyagisozi

Imirenge ya Kivu na Muganza ntiyabashije gukina, yo ikazakina kuwa mbere w’icyumweru gitaha ku itariki 28 Werurwe 2016.
Amakipe y’imirenge 7 niyo agomba kuzamuka muri ¼, hakazanarebwa ikipe yatsinzwe neza nayo ikazamuka ikaba iya 8 muri ¼ cy’irangiza.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ndabasuhuje,
1. ariko ubundi ndibaza kuki MINALOC iba yarateguye iri rushanwa itagenera uturere ingengo y’imari yo kudufasha? kohereza amabwiriza ntacyo ufasha uturere birababaje!! babyigeho ubutaha bajye bagira icyo bagenera uturere,
2. turashima cyane umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imikino kuko ubu haribitangiye kwigaragaza ko abyitayeho atari nka kera, nakomerezaho namakipe yatangiye guforma atere imbere
mwiriwe neza aya marushanwa ni meza cyane ahubwo turashimira ubuyobozi bwacu bwa nyaruguru butanga transport Ku makipe yasuye, bukanahemba abasifuzi babiahoboye kandi ahandi mutundi turere imirenge yirwariza, icyo imirenge yanoza nukugerera Ku kibuga igihe
hello ntabwo nemeranywa nuyu kuko amakipe aba yarakinnye mu utugari, akazamuka ayatsinze, byaba bitunguranye gute? ahubwo ikibazo cyo kugera Ku kibuga batinze bituma barangije bujya kwira kuko ntiwatanga forfait ngo ikipe yatinze kandi yavuze ingorane yahuye Nazi(imiyoborere myiza), ntabwo byatunguranye kuko haba ninama nyinshi zo kubitegura, ahubwo tubifurije gutsinda