Nubwo gutsindwa kwa Police FC bitayikuye ku mwanya wa mbere, byatumye inganya amanota na Mukura byose ubu bifite amanota 30. Mukura yari ifite amanota 27 yujuje amanota 3o nyuma yo gutsinda La Jeunesse igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu wayo mushya, Sebanani Emmanuel ‘Crespo’.

Undi mukino wagaragayemo gutungurana, ni uwahuje Amagaju FC yari yakiriye Etincelles i Nyamagabe maze Amagaju ahatsindira Etincelles ibitego bibiri ku busa. Ndikumana Francois na Masumbuko Mussa nibo batsinze ibitego by’Amagaju.
Undi mukino w’umunsi wa 14 yabaye kuri uyu wa gatatu, Isonga FC yatsinze APR FC ibitego bibiri ku busa.
Umukino wagombaga guhuza Kiyovu Sport na Espoir ntiwabaye kubera ko Kiyovu Sport yari ikiri mu rugendo iva muri Tanzania aho yari yagiye gukina umukino wa Confederation Cup na Simba ikanavayo isezerewe.
Bitewe n’uko shampiyona y’u Rwanda igizwe n’amakipe 13, byabaye ngombwa ko kuri uyu munsi wa 14 Rayon Sport iruhuka kuko itari kubona indi kipe zikina.
Kugeza ubu Police FC iracyari ku isonga n’amanota 30 ikaba iyanganya na Mukura VS uretse ko Police izigamye ibitego byinshi kurusha Mukura.
Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 25, APR FC ku mwanya wa kane n’amanota 24 naho Kiyovu Sport ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 22.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere izakomeza tariki 10 na 11 Werurwe ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 15.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|