Nyamasheke: Kagame Cup Competition yatangiye mu kagari ka Buvungira
Akagari ka Buvungira ko mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke katsinze aka Ngoma ibitego 2-1 ubwo hatangizwaga amarushanwa y’Igikombe cyitiriwe Perezida Paul Kagame mu nzego z’ibanze ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke.
Aya marushanwa ajyanye n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza na ko kwatangijwe kuri uyu wa 22/01/2013.
Umukino wahuje utu tugari wabereye ku Kibuga cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Gisakura ruri mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri.

Uyu mukino byagaragaraga ko ushyushye ndetse ukaba wari ufite abafana benshi biganjemo abanyeshuri bo ku Ishuri rya Gisakura bafanaga ku bwinshi akagari ka Buvungira ishuri ryabo ryubatsemo.
Igitego cya mbere cya Buvungira cyinjiye ku munota wa mbere w’igice cya mbere, ari na cyo gitego rukumbi cyagaragaye muri iki gice naho igitego cya kabiri cyabaye mu gice cya kabiri, ari na ho habayemo igitego kimwe rukumbi cy’akagari ka Ngoma.

Ubwo yatangizaga aya marushanwa mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w’aka karere Habyarimana Jean Baptiste yari yasobanuriye aya makipe imiterere y’aya marushanwa y’Igikombe cyitiriwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse yifuriza intsinzi amakipe yose.
Iyi ntsinzi yegukanywe n’akagari ka Buvungira kahise kegukana iturufu yo guhagararira umurenge wa Bushekeri muri aya marushanwa azasozwa habonetse umurenge wegukanye iki gikombe ku rwego rw’akarere.
Emmanuel Ntivuguruzwa
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndi i GICUMBI mujye mutugezaho amakuru y’imikino mu cyiciro cya 2 mu RWANDA