Yabisabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata, ubwo hasozwaga amarushanwa Umurenge Kagame Cup mu karere ka Nyagatare.

Ikipe y’umurenge wa Nyagatare mu bahungu n’iy’umurenge wa Kiyombe mu bakobwa nizo zegukanye ibikombe na sheki y’ibihumbi 100 imwe imwe.
Shema Emmanuel visi Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare yavuze ko ibihembo bikiri bicye bityo bitatuma habaho guhatana gukomeye ku makipe.


Yasabye ko ubutaha abategura aya marushanwa bakongera ibihembo ku makipe yitwaye neza kuko byakongera ishyaka ku bakinnyi.
Ati “ Nshimiye abateruye ibikombe, nshimire n’ababateguriye ishimwe, ariko nk’uko turi kumwe n’umuyobozi ushinzwe imari y’akarere, ubutaha ka Envelope kagenda karemeramo”.
Shema Emmanuel avuga ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup ari umwanya ku rubyiruko kuganira ku miyoborere myiza y’igihugu n’uruhare rwarwo nk’abayobozi b’ejo.
Ngo amarushanwa nk’aya agamije kubaka urubyiruko aruganisha mu cyerekezo kizima.
Ikipe y’umurenge wa Nyagatare mu bahungu yagukanye igikombe itsinze iy’umurenge wa Mimuri ibitego 2 ku busa.
Naho mu bakobwa ikipe y’umurenge wa Kiyombe itsinda iy’umurenge wa Katabagemu igitego kimwe ku busa.
Imikino ya nyuma yaranzwemo udushya, aho mu bahungu ikipe ya Mimuri nimero 6 mu mugongo yari yambawe n’abakinnyi 2.


Abafana b’ikipe ya Mimuri banenze imisifurire ahanini kuri penaliti yavuyemo igitego cya 2 cya Nyagatare bavuga ko itariyo ndetse bakanavuga ko umusifuzi abogamiye ku ikipe ya Nyagatare kuko ari ho atuye nyamara atuye Rukomo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Imikono mumirenge yicaro yssubiye hasi cyane igereranyije nomugihe cyahise.