Nta kirego cy’Amagaju twigeze tubona -Mulindahabi Olivier

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riravuga ko nta kirego cy’ikipe y’Amagaju FC ryigeze ryakira, mu gihe ubuyobozi bw’Amagaju buvuga ko bwatanze ikirego FERWAFA ikabusaba gutegereza igisubizo binyuze mu nyandiko ariko n’ubu butarasubizwa.

Ni nyuma y’umukino ubanza wahuje Amagaju FC na Mukura VS ku munsi wa cyenda wa Shampiona tariki ya 30/11/2014, waranzwe no kutishimira uko warangiye cyane ku ruhande rw’Amagaju yahise anatanga ikirego muri Ferwafa, ashinja abasifuzi kutitwara neza.

Muri uwo mukino ikipe y’Amagaju yaje kwinjiza ibitego bibiri mu gice cya mbere ku busa bwa Mukura. Iyi kipe y’i Nyamagabe ariko ntabwo yaje guhirwa n’igice cya kabiri kuko yaje gutsindwa ibitego bitatu harimo bibiri bya penaliti ndetse inahabwa amakarita abiri y’umutuku.

Nyuma y’umukino, umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bizimana Abdu Bekeni yatangaje ko ibyabaye uwo munsi ntaho bishobora kuganisha umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse biza kumuviramo no kwitaba akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa.

Me Mulindahabi Olivier, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, avugana na Kigali Today yagize ati "Nta kirego cy’Amagaju twigeze tubona, iyo tukibona tuba twaragisuzumye tukanatanga umwanzuro”.

Mulindahabi Olivier,Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA
Mulindahabi Olivier,Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

N’ubwo FERWAFA ivuga ko nta Kirego cy’ikipe y’Amagaju yakiriye, ikipe y’Amagaju yatanze iki kirego ivuga ko FERWAFA yababwiye ko izabasubiza binyuze mu nyandiko nk’uko nayo yatanze ikirego ibinyujije mu nyandiko.

Umunyamabanga mukuru w’Amagaju, Kabanda Jean Claude agira ati "Ikirego Twagitanze muri Ferwafa ndetse twigeze no kukibaza mu nama y’abanyamuryango ba Ferwafa batubwira ko bazadusubiza binyuze mu nyandiko nk’uko natwe twagitanze binyuze mu nyandiko.”

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Ferwafa yakiriye icyo kirego ndetse ikaba yarasabye Amagaju kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frws) ari nako byaje kugenda, nk’uko inyemezabwishyu ya taliki ya 02/12/2014 Kigali Today ifitiye kopi ibigaragaza.

Ikipe y’Amagaju irakira ikipe ya Mukura VS ku wa 04 Mata 2015 ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru iraba ikomeza ku munsi wayo wa 22.

Amagaju FC yamaze gusezerwa mu gikombe cy'Amahoro
Amagaju FC yamaze gusezerwa mu gikombe cy’Amahoro

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se niba Amagaju Fc yaratanze icyo kirego, bakayiha pour reception, arahakana kubera iki? Gusa ikigaragara ni uko nk’uko De Gaule aryama kuri APR, ni nako uyu mugabo Olivier yaryama kuri Mukura. kndi muzi ko nayo yari igeze habi. gusa Ferwafa ni iyo gutabarwa, wagirango ni akarwa kibereye ahantu, katumva urusaku rw’abagaha induru.

afscs yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka