Nshimiyimana azatangira gutoza Isonga FC tariki 11/01/2012

Umutoza mushya w’Isonga FC, Eric Nshimiyimana, azatangira akazi ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 11/01/2012, ubwo Isonga FC izaba yasuye Marine FC.

Nyuma yo kwirukanwa muri APR FC nk’umutoza wungirije ashinjwa gukoresha uburozi, Nshimiyimana, wari umaze amazi hafi arindwi nta kipe ihoraho atoza, yasinye amasezerano yo gutoza Isonga FC umwaka umwe.

Ubwo twaganiraga na we yaje kureba umukino wahuje Isonga FC na APR FC mu gikombe cy’Amahoro, Nshimiyimana yadutangarije ko abona ikipe ye imeze neza kandi ko na we ashaka gushyiraho ake nk’umutoza kugirango Isonga FC irusheho gukomera.

Mu Isonga FC, Nshimiyimana azaba umutoza mukuru maze yungirizwe na Mashami Vincent na Aloys Kanamugire bari basazwe batoza Isonga FC, ndetse bakaba bari banungirije Richard Tardy mu gutoza ikipe y’abatarengeje imyaka17.

Kubera inararibonye afite mu mupira w’amaguru, Nshimiyimana yahawe iyo kipe irimo abakinnyi batarengeje imyaka 20 kugira ngo ayizamure kuko ari nayo izakoreshwa mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 20. Nshimiyimana yanatoje AS Kigali ubu akaba ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

Ibi ni nabyo byatumye iyo kipe ishyirwa hamwe kugira ngo abakinnyi bari bavuye mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 badatatana.

Nshimiyimana aje mu isonga FC iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona, ariko iyo kipe ikaba yarakinnye imikino mikeya ugereranyije n’andi makipe ari imbere kuko yo yatangiye shampiyona nyuma y’ayandi makipe bituma inahabwa gahunda y’imikino yihariye.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka