
Ibi bije nyuma y’aho abakinnyi b’ikipe ya Mukura, bamaze iminsi bavuga ko bamaze amezi arindwi batabona umushahara, bivuga ko baheruka guhembwa muri 2019.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko mu mpamvu zatumye Perezida wa Mukura yegura, harimo no kuba kuba umuterankunga mukuru ari we Akarere ka Huye atarakunze gutanga inkunga agenera ikipe, bigatuma iyi kipe itabasha gukora ibyo yemereye abakozi bayo.
Ikipe ya Mukura ibinyujije kuri Twitter yemeje ko yakiriye ubwegure bwa Olivier Nizeyimana, iyo kipe ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ubwegure bwe ngo buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa kubuhakana.
Kuri uyu mugoroba, komite nyobozi ya Mukura Vs n'ubuyobozi bwa @HuyeDistrict bakiriye ubwegure bwa @CafuOli wari prezida wa @MukuraVS weguye ku mpamvu ze bwite.
Ubu bwegure buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa ikabuhakana. pic.twitter.com/VhqJSrF7Cm— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) May 12, 2020
National Football League
Ohereza igitekerezo
|