
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Sefu kugeza igihe kitazwi, aho ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse.
Kugeza ubu Ferwafa ntiyigeze itangaza izo mpamvu zidahwitse Niyonzima Olivier Sefu ashinjwa, gusa akaba ari we watsinze igitego rukumbi ku munsi w’ejo Amavubi yatsinze Kenya, aho batsinzwe ibitego 2-1.
FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.
Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu @AmavubiStars pic.twitter.com/AEghmGRLDW
— Rwanda FA (@FERWAFA) November 16, 2021
Umunyamabanga mukuru w’umusigire Iraguha David yatangaje ko impamvu yatumye Niyonzima Olivier Sefu ari uko yataye ikipe akajya kunywa inzoga ndetse bakaba banamubuze kugeza ubu mbere y’uko ikipe igaruka mu Rwanda
Yagize ati "Umukinnyi witwa Niyonzima Olivier ubwo yajyaga mu kabari, abayobozi bamwegereye baramubuza arabyanga arabasuzugura, uwo mwanya yamaze aho byaje kurangira banamubuze"





National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ntampamvu yogusuzugura nabe Arya agatebe yumve uko bimera abanze yitekerezeho
Nibyo Koko ibihano birakwiye kk yarimubutumwa bwakazi gusuzugura ndetse ugata ishingano ntibikwiriye. Amashusho yagaragaye yagaragaye ibibujijwe murwanda shisha. Kd nabandi bitwara nabi ntibikwiriye kugaruka mwikipe yigihugu kk sibo kamara. Barebe na captaine haruna. Nawe ahagarikwe kk so patriote guta ikipe kumunota wanyuma kd abeshye. Thx