Nirisarike na Rusheshangoga bazajya i Burayi tariki ya mbere Werurwe

Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel bakina ku ruhande rw’inyuma mu ikipe y’Isonga FC, bazerekeza mu gihugu cy’Ububiligi tariki 01/03/2012. Nirisarike azaba agiye gukinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe Rusheshangoga azaba agiye kuyikoramo igeragezwa (test).

Nyuma y’ukwezi yamaze mu Bubiligi akora igeragezwa, Nirisarike wazamukiye muri Acedemy ya SEC yashimwe na Royal Antwerp ndetse asinyana nayo amasezerano y’imyaka itatu.

Michel Rusheshangoga wazamukiye muri Academy ya FERWAFA akanigaragaza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ubwo yakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, avuga ko yifitiye icyizere cyo gutsinda igeragezwa kuko ngo na we yifuza cyane gukina nk’uwabigize umwuga.

Umuyobozi wa Isonga FC, Munyandamutsa Augustin, akaba yaranareze Nirisarike akiri muri Academy ya SEC, avuga ko Nirisarike yagarutse mu Rwanda aje gushaka ibyangombwa bimwemerera gukina mu Bubiligi kandi ngo yarabibonye.

Munyandamutsa avuga ko aba basore bazakomeza kwiga nta kibazo kuko biri mu byo impande zombi zibanza kumvikana.

Salomon na Rusheshangoga
Salomon na Rusheshangoga

Mu gihe Rusheshangoga yashimwa na Royal Antwerp akajyana na Nirisarike, ikipe ya isonga FC yasigarana icyuho kuko bari bayifatiye runini ku ruhande rw’inyuma.

Ibi ariko ngo ntabwo biteye impungenge na gato Munyandamutsa kuko kuri we bose baramutse babonye amakipe bakinamo hanze y’u Rwanda byarushaho kumushimisha

Yagize ati “Ahubwo twebwe icyo twifuza ni uko abana twohereza i Burayi baba benshi kurushaho. N’iyo abo dufite bose bagenda byaba ari byiza cyane kuko twabona uko dushaka n’abandi babasimbura. Twebwe icyo tugamije bwa mbere ni ukurera abana, tukabatoza umupira bakazavamo abakinnyi beza b’ikipe y’igihugu mu minsi iri imbere, kurusha guharanira ibikombe muri shampiyona”.

Isonga FC ni ikipe yashinzwe kugira ngo ikomeze gukurikirana abana bari bavuye mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri 201. Muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka, Isonga Fc iri ku mwanya wa 9 mu makipe 13.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka