Ni nde ufite ukuri? Donadei cyangwa Rayon Sports?

Ikipe ya Rayon Sports n’umutoza wayo David Donadei wahagaritswe umukino umwe,bakomeje kwitana bamwana ku myitwarire ivugwa kuri Donadei

Ku mugoroba wo kuri uyu wa uyu wa kabiri, nibwo byatangajwe ko ikipe ya Rayon Sports yamaze guhagarika umutoza wayo umukino umwe uzahuza APR na Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu.

Ninde ufite ukuri? ntibavuga rumwe
Ninde ufite ukuri? ntibavuga rumwe

Nyuma y’aho, uyu mufaransa David Donadei yakomeje kumvikana mu itangazamakuru ahakana ibyamuvuzweho yaba yaragaragaje imyitwarire mibi, ndetse Rayon Sports nayo igakomeza gushimangira ko uyu mutoza yagaragaje imyitwarire idakwiye.

Gacinya Denis uyobora Rayon Sports,ngo yagiye asuzugurwa na Donadei
Gacinya Denis uyobora Rayon Sports,ngo yagiye asuzugurwa na Donadei

Rayon Sports ivuga ko Donadei yazize iki?

Gakwaya Olivier umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports mu kiganiro kirekire yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa gatatu,yatangaje ko uyu mutoza yazize amakosa arimo gusuzugura Komite ya Rayon Sports,kugumura abakinnyi ndetse n’indi myitwarire mibi aho acumbitse.

Gakwaya Olivier ati"Twamuhagaritse umukino umwe gusa, kuko twabonaga atari mu buryo bwiza bwo kuba yawutegura kuko yashyiraga imbere ntaho byari bihuriye n’umukino ukomeye dufite imbere kandi yagakwiye kuwushyiramo imbaraga"

"Ubwo twamuhaga ibaruwa imuhagarika nabwo twasanze ari gukorana inama n’abakinnyi ababuza kuzakina umukino wa APR Fc,anababuza kwitabira imyitozo,ndetse kandi yanabikoze ubwo twiteguraga umukino wa Police Fc."

"Yagiye yoherereza abayobozi ubutuma anabatuka,twamusabye rero kutivanga mu micungire y’umutungo wa Rayon Sports,siwe wishyuriza Hotel,abangamira abakiliya ba Hotel,aba ashaka ko hakorwa ibyo ashaka,abaturanyi nabo bari bamaze kumwinuba,na Hotel byabaye ngombwa ko tuyisaba imbabazi" Gakwaya Olivier aganira na Kigali Today

Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports
Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports

David Donadei ntiyemera na kimwe mu byo Rayon Sports itangaza

Uyu mutoza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,yagaragaje ko ikipe ya Rayon Sports yamurenganije ikanamubeshyera,ndetse ko yiteguye kuyijyana mu nkiko mpuzamahanga

David Donadei ati"Sinigeze mbuza abakinnyi gukina,bambajije uko I Burayi bigenda,inshingano z’umutoza ni ukuvugisha ukuri,umukinnyi cyangwa umutoza wese amasezerano ye iyo atubahirijwe agomba kurengera uburenganzira bwe"

"Naje gusanga ibyo banyijeje ntabyo, nta mipira,abakinnyi babaye ho nabi,haba mu myitozo,mu mirire, nk’umutoza w’umunyamwuga nagombaga kurengera abakinnyi banjye"

"Ndahakana ibyo komite yavuze byose kuko ni ibinyoma, nta kibazo nagiranye na Hotel kuko hari na benshi barize bamenye ko ngiye kugenda,ni ababeshyi,abatekamutwe,ni abariganya, ni ba rusisibiranya,umuntu nubaha w’inyangamugayo ni umwe wenyine, ni Fredy Visi Perezida" Donadei aganira n’itangazamakuru.

Asoza iki kiganiro n’amarira yazengaga mu maso,yifurije intsinzi abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports,abibutsa ko bagakwiye guharanira uburenganzira bwabo,ndetse anatangaza ko agiye gusubira mu Bufaransa aho yavuze ko yamaze kubona ikipe ikomeye agiye gusinyira n’ubwo yirinze gutangaza izina ryayo.

APR Fc yo ikomeje kwitegura Rayon Sports
APR Fc yo ikomeje kwitegura Rayon Sports

Ibi byose bikaba bibaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura kwakira APR Fc mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiona uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu ku i Saa cyenda n’igice.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nagende ntakwihangana nta banga? ubwse yakubakirahe umukinnyi nawe ubwe ntaho ar

Tiyizere yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

ariko ibi biramenyerewe muri rayon sport uyu sumutoza wa mbere ugize ikibazo nkiki gusa bajye bakoresha abatoza ba banyarwanda bihanganira amafuti yabo

lau yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

umukino ushyushye niwo twiteze muriiyi wknd

irambona yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

ngo ariko abakinnyi ngo bahise babahemba ukwezi kwa kenda kwari gusigaye kugirango bitegure umukino wa apr fc bafite akanyamuneza, ngo ariko uduhimbazamushyi ntatwo barabona kuva shampiona yatangira

shema yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

rayon sport nabatoza ntibyoroshye!na shungu baramuriye bitabaza FIFA,birashoboka rero ko na david bamuriye

ngabo yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

guhora ikipe ihinduranya abatoza bituma idatera imbere

loulou yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Nyamara uyu mutoza ashobora kuba yarakundaga abakinnyi be kabisa

thomas yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka