Ni iminota 90 yo kwitangira igihugu tukagiha ibyo dufite byose - Umutoza Mashami Vincent
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent aratangaza ko uyu munsi ari umunsi Amavubi agomba gukora amateka amaze imyaka 17 adakorwa, yo kwitabira igikombe cya Afurika
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri kuri Japoma Stadium of Douala guhera I Saa Tatu z’ijoro, hateganyijwe umukino w’ishiraniro uza guhuza Ikipe y’igihugu ya Cameroun n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”
Ni umukino ushobora gutuma Amavubi yandika andi mateka aheruka gukorwa mu mwaka wa 2003 ubwo u Rwanda rwabonaga itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika “CAN” cyabereye muri Tunisia mu mwaka wa 2004.

Umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko uyu ari umunsi bifuza gusubiramo ayo mateka, aho yavuze ko ari wo musanzu bifuza guha igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati ’’Turashaka ibyishimo kuri uyu munsi, ni ibintu twese tunyotewe kuko imyaka cumi n’irindwi ni myinshi cyane. Uyu niwo musanzu dushobora guhereza igihugu, ni iminota mirongo icyenda yo kwitangira igihugu tukagiha ibyo dufite byose.’’

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Haruna Niyonzima, Meddie Kagere, Iradukunda Bertrand na Byiringiro Lague.
Minisports, abahoze bakinira Amavubi n’abandi bageneye ubutumwa Amavubi
Umukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika #AFCON2021Qualifiers ku ruhande rw'u Rwanda urahuza
Cameroon🇨🇲 n'u Rwanda 🇷🇼 uyu munsi saa tatu z'ijoro ( 21.00 PM) kuri Japoma Stadium. Intsinzi bana b'u Rwanda.#TweseInyumayAmavubi pic.twitter.com/9xBk5cu8Un— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) March 30, 2021
Twifurije amahirwe masa kubasore b'#AmavubiYacu mu mukino bafite n' #Intare za Cameroon kuri uyumugoroba i Douala! #AmavubiTwifuza #IntsinziyuRwanda pic.twitter.com/7mdbN5CVGQ
— Former Amavubi Players' Association (@FAPA_Rwanda) March 30, 2021
I wish you all the best in today’s game, Go make history . No retreat No surrender. Kun Faya Kun 🇷🇼 pic.twitter.com/30FMbxR1Df
— Tuyisenge Jacques (@Tuyisenge250) March 30, 2021
Twese nk'abanyarwanda turifuriza Amavubi intsinzi - Umukino wa Cameron urakomeye ariko byose birashoboka kuyitsinda bikaduhesha amahirwe yo gukina CAN ku nshuro ya 2 tunakumbuye cyane. Tubari inyuma. #TweseInyumaYAmavubi pic.twitter.com/jx9LXfDQna
— Mugisha Samuel (@samuelmugisha97) March 30, 2021
Wishing the Amavubi 🇷🇼 best of luck in the last match of the Africa Cup of Nations 2021 Qualifier today against cameroon. It’s still mission possible.Make our country proud again.#Tubadwinge pic.twitter.com/pzDpOy64sZ
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) March 30, 2021
Twifurije @AmavubiStars intsinzi.@FERWAFA @Rwanda_Sports@AzamRwanda @CityofKigali#AFCON2021 #Tubadwinge pic.twitter.com/jqibzru0Zp
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) March 30, 2021
Best of luck to the @AmavubiStars the National Team of #Rwanda. #Tubadwinge pic.twitter.com/KTkiPb8zyB
— Nyanza F.C (@Nyanza_FC) March 30, 2021
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Yamana yirirwahandi igataha iRWANDA.Ntahoyagiye