Ngunga Robert na cyubahiro Jacques, umwe muri bo arasinya muri Rayon mu minsi mike

Nyuma y’aho umutoza wa Rayon Sport atangarije ko akeneye abakinnyi babiri bakina ku busatirizi, iyo kipe irimo kugerageza ba rutahizamu babiri Ngunga Robert na Cyubahiro Jacques uwo bazashima akazahita asinya amasezerano.

Umuvugizi wa Rayon Sport, Gakwaya Olivier, avuga ko abo bakinnyi bombi bari mu myitozo y’igeragezwa muri iyo kipe, uwo umutoza Didier Gomez da Rosa azashima akazasinyishwa amasezerano yo kuzayikinira muri shampiyona itaha.

Ngunga Robert arashaka kujya muri Rayon Sport nyuma y’aho La Jeunesse yakinagamo ihagarikiye amasezerano yari ifitanye na Sosiyete Tinco, iyo kipe ikaba itazongera guhemba abakinnyi bayo, ariyo mpamvu benshi muri bo bamaze kuyivamo.

Cyubahiro Jacques, wakuriye muri SEC Academy ni umwe mu bakinnyi barekuwe na APR FC ngo bishakire andi makipe nyuma y’aho iguriye abandi bakinnyi bashya.

Muri iki gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi, Rayon Sport yaguze abakinnyi benshi ariko ngo ntabwo yaguze ba rutahizamu kandi izabakenera cyane, haba muri shampiyona ndetse no mu mikino mpuzamahanga aho Rayon Sport izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Nyuma y’uko Kagere Meddie Rayon Sport yashakaga yerekeje muri Liban, umuvugizi wa Rayon Sport avuga ko bazashakira hagati ya Ngunga Robert na Cyubahiro Jacques, bagasinyishamo umwe, undi mukinnyi umwe bifuza bakazamwongeramo muri Mutarama umwaka utaha.

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira tariki 21/09/2013, Rayon Sport yatangiye gukora imyitozo, ndetse ikaba yaranakinnye umukino wa gicuti na Esperance amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwose nimudufashe mugure umwataka kuko dutangiye tubura igikombe super cup

Nshimirimana Emmy yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Ndabona bariya atari ba rutahizamo Rayon ikineye kuko si abo ku rwego rwayo rwose, abakinnyi barekuwe n’andi makipe ngo ni bo igiye kugura, abo bo ndabona nta musaruro rwose, mushake ba rutahizamo bakomeye nibiba ngombwa mwiyambaze Raoul Nshungu yabashakira rutahizamu ukomeye muri Congo.

Ngabo B yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

ndabona dukeneye rutahizamu ukomeye kdi w’umunyamahanga kugirango tuzitware neza ku ruhando mpuzamahanga.

musafili yanditse ku itariki ya: 25-08-2013  →  Musubize

Dukwiye gutekereza kuri rutah,izamu mpuzamahanga kuko dufit,akazi gakomeye,naho bariya bana ntacyizere mbona batanga cyaneko baj,aruko Equipe yabo isenyutse.Sedric wenyine ntahagije ku EQUIPE YITEGURA AMARUSHANW,AKOMEYE. nonese tugiz,ikibazo akavunika twakoresha nde?bayobozi mubitekerezeho. murakoze!

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka