Iyi sitade yatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere imikino n’imyidagaduro muri aka karere gasanzwe gakennye ku bikorwa remezo cyane cyane ibirebana n’imikino.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon akaba avuga ko imirimo yo kwimura abaturage ahazubakwa iyo sitade mu kagari ka Rususa, mu Murenge wa Ngororero igeze kure. Uretse ibi kandi hanakozwe igishushanyo mbonera cyayo, aho kigaragaza ko iyi stade izajya ikinirwamo imikino itandukanye, ndetse ikazaba iri ku rwego rwo kwakira amarushanwa.

Abaturage bo mu mujyi wa Ngororero bavuga ko bishimiye iki gikorwa kigamije kubavana mu bwigunge. Iyi stade ngo izatuma muri aka karere hashobora kuvuka amakipe y’imikino nk’umupira w’amaguru, kuko urubyiruko rusanzwe ruvuga ko ruzitirwa no kutagira ibibuga.
Hari n’abishimira ko mu gihe iyi stade yazaba yabonetse bazagira amahirwe yo kureba imikino ihuza amakipe akomeye basanzwe bumva ku maradiyo nka Rayon Sport FC, APR FC n’andi makipe akunzwe hano mu Rwanda.
Umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi, Birorimana Jean Paul avuga ko biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi sitade izakorwa mu byiciro 3, ni ukuvuga mu myaka 3 y’imihigo uhereye muri uyu wa 2014-2015, ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 850.

Urubyiruko narwo rukaba rusabwa gutangira kwitegura gukora amakipe hifashishijwe ibibuga bihari, kugira ngo igihe kizagere ari ku rwego rwiza.
Muri aka karere ntihamenyerewe imikino y’ababigize umwuga uretse isiganwa ry’amagare rihanyura kuva mu myaka ibiri ishize. Gusa mu mupira w’intoki wa volleyball, muri aka karere havutse ikipe ndetse ijya muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ariko iza gusenyuka nyuma yo kubura umuterankunga ikarangiza shampiyona yose nta mukino n’umwe itsinze.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitekerzo mfite nuko mwayubaka knd koko yarinacyenewe bagomba nogukora amakipe
Ku itariki ya 06 n’iya 07 Ukuboza 2014, hazaba umupira w’amaguru uzahuza amakipe ane ya mbere mu gihugu y
umwaka ushize: 6/12/2014 – 13H30 -APR FC vs AS KIGALI –STADE AMAHORO 6/12/2014-15H30-RAYON SPORT vs POLICE FC –STADE AMAHORO 7/12/2014-15H30-UMUKINO W
IGIKOMBE-STADE AMAHOROKWINJIRA NI UBUNTU !
Uyu mupira w’amaguru ni urubuga rwo gukangurira abantu bazaba bawitabiriye n’abazaba bawukurikiye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa.Insanganyamatsiko igira iti “Kurwanya ruswa, inkingi yo kwigira”.
mufite umwihariko mugutara amakuru kabisa murabambere 2!
byaba ari byiza aka karere kubatse sitade ariko kandi ibi ntibihere mu bitekerezo gusa ahubwo batangire bashyire mu bikorwa ibyo biyemeje maze wenda aho bazananirrwa leta izabakira