Neymar ngo azaba mu ba mbere bahembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Barcelona nk’uko bitangazwa na Wagner Ribeiro umujyanama we (Agent).

Yagize ati “azahembwa make kuruta Messi, ariko umushahara we uzaba ungana n’uwa Kaka. Neymar azaba ahembwa umushahara wa gatatu cyangwa uwa kane mu mishahara ihembwa muri Barcelone.
Ntabwo yahisemo gukinira FC Barcelone kubera ubwinshi cyangwa ubuke bw’umushahara. Uriya muhungu yarakuze, ubu yabaye umugabo. Yifuje kuva kera kwambara umwenda wa Barcelone ari umukinnyi wa yo kuko ari yo kipe imuba ku mutima”.

Nubwo yaguzwe amafaranga make biravugwa ko azajya afata amafaranga yose azakura mu bikorwa byo kwamamaza, ibi rero bikazatuma abasha kubona inyungu nyinshi.
Neymar wigaragaje cyane nk’umukinnyi w’umuhanga mu ikipe ya Santos kuko nko mu mwaka wa 2009 mu mikino 229 yatsinze ibitego bigera ku 139.
Ashyize umukono ku masezerano mu ikipe ya Barcelona mu gihe yashakwaga n’amakipe menshi arimo na Real Madrid.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nkunda abakinyi