Ndoli na Kagere ntibazakina umukino uzahuza u Rwanda na Malawi

Umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Ndoli Jean Claude na Rutahizamu wayo Meddie Kagere ntabwo bazakina umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Malawi uzabera i Kigali ku wa gatatu tariki 14/08/2013.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana yatangaje ko Ndoli atazakina uwo mukino kuko afite amakarita abiri y’umuhondo yabonye yikurikiranya mu mikino yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, ubwo u Rwanda rwakinaga na Mali ndetse na Algeria.

Ndoli yari yemerewe gukina umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Malawi, ariko umutoza ngo yahisemo kutamuhamagara kuko atazakina umukino wa Benin uzaba tariki 08/09/2013 i Porto Novo, ariyo mpamvu umutoza yahisemo guha amahirwe abandi banyezamu kuko ari nabo bazakina uwo mukino.

Kagere Meddie.
Kagere Meddie.

Kubura kwa Ndoli bivuze ko umutoza agomba kuzahitamo umunyezamu azakoresha muri iyo mikino yombi (uwa Malawi ndetse n’uwa Benin) hagati ya Evariste Mutuyimana wa Kiyovu Sport ndetse na Emery Mvuyekure wa AS Kigali, kuko ari nabo yahamagaye.

Ikipe y’u Rwanda kandi mu mukino izakina na Malawi izaba ibura Rutahizamu Meddie Kagere. Uyu mukinnyi kugeza ubu udafite ikipe n’imwe abarizwamo nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Police FC, ari muri gahunda zo gushaka ikipe hanze y’u Rwanda.

Nyuma yo kuva muri Afurika y’Epfo aho yakoze igeragezwa mu ikipe ya Amazulu, Kagere ngo ashobora kwerekeza ku mugabane wa Aziya mu gihugu cya Liban aho azajya gukora igeragezwa mu cyumweru gitaha.

Kuba Kagere adatuje muri iyi minsi, ngo niyo mpamvu nyamukuru yatumye umutoza atamuhamagara ngo yitegure gukina na Malawi, ariko birashoboka ko yazitabazwa mu mukino u Rwanda ruzakina na Benin muri Nzeri.

Abakinnyi bose uko ari 22 bahamagawe batangiye imyitozo kuri uyu wa gatandatu tariki 10/08/2013 kuri Stade Amahoro ndetse bakazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21 kuri iki cyumweru.

Uretse Ndoli Jean Claude na Meddie Kagere batagaragara mu myitozo ndetse bakaba batazakina umukino wa Malawi, haraburamo kandi Ndahinduka Michel, Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na Sibomana Patrick bari kumwe na APR FC mu mikino ya gisirikari irimo kubera muri Kenya.

Ndoli Jean Claude.
Ndoli Jean Claude.

Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda hahamagawe Haruna Niyonzima gusa, ngo abandi barimo Olivier Karekezi na Salomon Nirisarike baheruka kugaragara mu Mavubi mu mukino w’u Rwanda na Algeria wabaye tariki 16/06/2013, ngo bafite imikino bazakinira amakipe yabo mu mpera z’icyi cyumweru.

Ikipe ya Malawi izagera i Kigali ku wa mbere tariki 12/08/2013, ikazakorera imyitozo bucyeye ku wa kabiri yitegura gukina n’u Rwanda ku wa gatatu.

Uwo mukino uzafasha u Rwanda kwitegura neza Benin, mu gihe Malawi yo izaba yitegura gukina na Nigeria tariki 07/09/2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka