Myugariro wa Algeria ntazakina umukino w’u Rwanda

Umutoza wa Algeria, Vahid Halilhodzic, yatangaje ko Madjid myugariro w’ikipe y’igihugu ya Algeria, Bougherra, atazakina umukino bafitanye n’u Rwanda tariki 02/06/2012.

Bougherra w’imyaka 30 yagiriye imvune mu ikipe asanzwe akinamo yitwa Lekhwiya yo muri Qatar, aza mu ikipe y’igihugu ayifite ariko umutoza yizera ko izahita ikira.

Bougherra kandi ntiyagaragaye mu mukino wa gicuti Algeria yakinnye ikanatsinda Niger ibitego bitatu ku busa tariki 26/05/2012.

Umutoza Halilhodzic yavuze ko bitoroshye ko Bougherra yazakina umukino w’u Rwanda, kuko uko ameze bigaragara ko atazabasha gukina uwo mukino, kandi ngo n’ubwo yaba yarorohewe ntiyahubuka ngo ahite amukinisha, ngo ahubwo yizera ko azaba yarakize neza, ubwo bazaba bakina na Mali mu mukino uzakurikiraho.

Kubura kwa Bougherra byaba ari ikibazo ku ruhande rw’inyuma rwa Algeria kuko ari umwe mu bakinnyi bafite inararibonye mu ikipe y’igihugu, akaba kandi yaranakinnye mu makipe akomeye ku mugabanwe w’Uburayi nka Sheffield Wednesday, Charlton Athletic na Rangers.

Abaganga b’ikipe bakoze ibishoboka ngo bavure Bougherra vuba ariko kugeza na n’ubu ntaratangira gukora imyitozo, mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umukino wa Algeria n’u Rwanda ukinwe ; nk’uko ikinyamakuru Liberte cyo muri Algeria cyabitangaje.

Madjid Bougherra mu mukino wabahuje n'u Bwongereza.
Madjid Bougherra mu mukino wabahuje n’u Bwongereza.

Si Bougherra wenyine uzasiba uwo mukino, kuko Djabou n’uwitwa Cadamuro ntibazawukina kubera ibibazo by’imvune bagiriye mu myitozo y’ikipe y’igihugu ndetse bikaba byabaye ngombwa ko kuwa mbere tariki 28/05/2012 basezererwa mu ikipe y’igihugu bakajya kuvurwa.

Nyuma yo kubura abo bakinnyi, umutoza Halilhodzic yavuze ko ari igihombo gikomeye ku ikipe ye bakunze kwita ‘Les Verts’. Yagize ati « Mbabajwe n’uko dutakaje abakinnyi bakomeye mu ikipe yacu, kandi bari bafite ubushake n’ishyaka byo gukinira ikipe y’igihugu, ariko nta kundi tuzakoresha abo dufite ».

Iyi kipe yakinnye igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo muri 2010, yibasiwe n’imvune kuko uretse Bougherra, Djabou na Cadamuro batazakina umukino w’u Rwanda, abitwa Benlamri, Belkalem, Doukha, Aoudia, Djabou na Mehdi Mostefa nabo bafite utubazo tw’imvune bagiriye mu myitozo, bakaba bagishidikanywaho.

Algeria izakira u Rwanda tariki 2/6/2012 i Alger mu mukino w’amajonjora yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka