Ubundi, byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi sitade izarangirana n’ukwezi kwa Gashyantare. Abahagarariye sosiyete EEG bavuga ko bishoboka ko uku kwezi kwarangira na bo barangije. Icyakora icyo bemeza neza, ni uko muri Gicurasi izaba ishobora gukinirwamo.

Kuri ubu, amadarage abaje kureba imikino bazajya bicaraho yararangiye. Hasigaye imirimo yo kuyagira neza kugira ngo atazajya aca imyenda y’abayicayeho.
Umwanya uzaba utwikiriye, wagenewe kwicarwamo n’abanyacyubahiro, na wo ubu hatangiwe imirimo yo kuwusakara. Ikibuga cyo cyari gisanzwe gitunganyijwe, kuko kubaka sitade byatangiye cyaramaze gusaswamo tapi.

Urebye imirimo isigaye itaratangirwa ni iyo gutunganya ahazajya hifashishwa mu masiganwa, ndetse no gushyira amazi ndetse n’umuriro aho bigomba. Ibi kandi na byo ngo bizakorwa mu gihe gitoya gishoboka. Biteganyijwe ko iyi sitade izakira abantu 13500.
Marie Claire Joyeuse
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|