Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 9 Mutarama 2016,kuri Stade Huye habereye umuhango wo gutaha iyi Stade igomba kwakira imikino ya CHAN 2016,umuhango waranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’imikino ya gicuti ibiri.
Nyuma y’ibikorwa bya siporo bitandukanye byabanje mu karere ka Huye,haje kuba umukino wahuje Ikipe ya Ushindi Gospel FC ikiniri i Huye, n’ikipe y’abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo,uyu mukino warangiye Ushindi itsinze ikipe y’abayobozi ibitego 2 kuri 1.





Umukino wa kabiri wahuje Amagaju FC na Mukura VS, umukino warangiye Mukura VS itsinze ibitego 2 ku busa bw’Amagaju,ibitego byatsinzwe na Ndayishimiye Christophe ndetse na Ngama Emmanuel bose bakomoka mu gihugu cy’u Burundi,ndetse Mukura iza guhita inahabwa igikombe.



Iyi stade ya Huye yatashywe kuri uyu wa gatandatu izaba yakira imikino y’itsinda rya kabiri rizaba rigizwe na Republika iharanira demokarasi ya Congo,Angola,Cameroun na Ethiopia.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
stade ya huye iri ku rwego rwo hejuru.nice look kabsa