Mukura itangiye kugenda isigara inyuma mu guhatanira igikombe cya shampiyona
Nubwo yarangije umwaka wa 2011 iri ku mwanya wa mbere ndetse na nyuma yabwo igakomeza kugaragaza ko ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, muri iyi minsi yegereza umusozo wa shampiyona, ikipe ya Mukura irimo kugaragaza intege nkeya mu gihe andi makipe makuru arimo kurwanira igikombe.
Ubwo amakipe nka Police FC iri ku mwanya wa mbere ubu na APR FC iri ku mwanya wa kabiri zikomeje gutsinda umusubizo, Mukura yari imaze igihe yarazihangayikishije yo ubu ntabwo irimo kwitwara neza.
Mu mikino itatu ya shampiyona Mukura iheruka gukina n’amakipe yitwa ko ari matoya, yanganyijemo ibiri, itsindamo umwe. Mukura yatsinzwe n’Isonga FC igitego 1 ku busa, ikurikizaho kunganya ubusa ku busa na Marine ndetse na tariki 14/04/2012 yongeye kunganya n’Amagaju ubusa ku busa.
Uko kunganya n’Amagaju byatumye Mukura itakaza umwanya wa kabiri ihita ijya ku mwanya wa kane kuko APR FC yahise iwufata nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 3 ku busa. Rayon Sports yafashe umwanya wa gatatu kuko yari imaze kunyagira Espoir FC ibitego 4 kuri kimwe.
Indi mikino yabaye kuri uwo munsi wa 21 wa shampiyona, Nyanza FC yanganyije na Marine igitego kimwe kuri kimwe, Isonga FC inganya na Kiyovu ubusa ku busa naho Etincelles itungurwa na AS Kigali itsindirwa mu rugo kuri stade Umuganda bitego 2 kuri 1.
Mu gihe habura imikino ine ngo shampiyona isozwe, Police FC yari yaruhutse ku munis wa 21, ubu iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 44, ikurikiwe na APR ifite amanota 37 ariko ifite imikino itatu y’ibirarane igomba kuzakina.
Rayon Sport iri ku mwanya wa kane nayo ifite amanota 37. Mukura iza ku mwanya wa kane n’amanota 36 mu gihe Kiyovu Sport iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.
Aho shampiyona igeze ubu, biragaragara ko Police FC na APR FC ariyo makipe ahanganiye cyane igikombe cya shampiyiona, kuko andi ayari inyuma nka Rayon Sport na Mukura agenda acika integer buhoro buhoro.
Nubwo kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa mbere, biracyagoye cyane ko yakwizera ko yatwara igikombe cya shampiyona kuko APR FC nayo ifite amahirwe menshi yo kugitwara. Kugira ngo itware igikombe, Police irasabwa gutsinda imikino ine yose isigaranye harimo uwo izakina n’Isonga FC, Espoir, Marine na Mukura.
Kugira ngo APR FC icyegukane, irasabwa gutsinda imikino itatu ya shampiyona isigaranye, ikanatsinda indi itatu y’ibirarane ifite hanyuma igategereza ko Police yatsindwa cyangwa ikanganya kugira ngo yizere kuyinyuraho.
Ibyo bivuze ko aya makipe yombi ategetswe gutsinda imikino yayo yose asigaranye ubundi imibare igakorwa nyuma. Mu mikino ikomeye APR FC isigaranye harimo uwo izakina na mukeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sport, uwo izakina na Kiyovu Sport ndetse n’uwo ifitanye na Mukura Victory Sport.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|