Umukino wa Mukura na Nyanza wari ukomeye kuko Nyanza yari iri ku mwanya wa 11 n’amanota atatu gusa, yashakaga gutsinda ikazamuka ariko ntibyayikundira. Mukura yahakuye amanota atatu nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.
Nubwo APR FC yatsinda umukino iza gukina n’Amagaju FC i Nyamagabe uyu munsi ntibyabuza Mukura kuguma ku mwanya wa mbere kuko ubu Mukura ifite amanota 20 mu gihe APR FC ifite amanota 14. Muri iyi minsi Mukura ihagaze neza nyuma yo kubona umuyobozi mukuru, Olivier Nizeyimana.
Ejo, undi mukino wari utegerejwe na benshi wahuje Kiyovu Sport yakiriye Rayon Sport kuri stade Amahoro i Remera. Nubwo uyu mukino utavugwagaho rumwe igihe n’aho uzabera, byaje kugera aho uraba utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi waranzwe no kubura amahirwe imbere y’izamu cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sport ariko umunyezamu wa Kiyovu Sport, Pascal Dukuzeyezu, yitwara neza cyane. Nyuma yuko Rayon Sport ibonye amahirwe menshi ntiyabyaze umusaruro, abasore ba Kiyovu Sport bahanahanye umupira neza maze ku munota wa 60 Djabir Mutarambirwa atsinda igitego cya Kiyovu.
Amakipe yombi yakomeje kugerageza amahirwe ari nako asimbuza abakinnyi ariko ibitego birabura.
Umukino ugiye kurangira, umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, wagaragazaga igihunga cyo gutsindwa, yinjije mu kibuga rutahizamu Saidi Abed Makasi ndetse aza no guhirwa kuko yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 93, amakipe yombi ahita agabana amanota.
Umukino ukimara kurangira, Ntagwabira yavuze ko yari kubabara cyane iyo atishyura icyo gitego kuko ngo yari yakinnye neza. Yabivuze muri aya magambo: “Iyo dutsindwa uyu mukino byari kuba aribwo bwa mbere mbabaye cyane mu buzima bwanjye kuko nkurikije ukuntu twakinnye, twagombaga no gutsinda ariko no ku nganya si bibi cyane kuko Kiyivu Sport ni ikipe ikomeye haba mu kibuga ndetse no ku izina.”
Umutoza wa Kiyovu Sport, Kayiranga Baptiste, mu magambo macye yavuze ko ashimira Imana ku musaruro yavanye muri uwo mukino kandi ko ashimira abakinnyi be uko bitwaye muri rusange.
Kayiranga yagize ati “Ndashima Imana kuko twakinnye neza nubwo batwishyuye ku munota wa nyuma, kandi nkurikije abakinnyi twakinishaga, mu by’ukuru bitanze cyane nkaba mbashimira”.
Mu yindi mikino yabaye, Police FC, ikipe igaragaza ko ishaka kwegukana igikombe cya Shampiyona bwa mbere mu mateka yayo, yanyagiye AS Kigali ibitego bitatu ku busa.
I Rubavu, Etincelles yahatsindiwe na La Jeunesse ibitego bibiri kuri kimwe, mu gihe Espoir FC yanganyije na Marine igitego kimwe kuri kimwe i Rusizi.
Isonga FC, kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma, yo ntabwo ikina kuri uyu munsi wa munani wa shampiyona kuko ifite gahunda yihariye bitewe n’uko yaje muri shampiyona itinze. Iyi kipe igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20 imaze gukina imikino itatu ikaba ifite inota rimwe.
Dore uko amakipe akurikirana by’agateganyo nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona:
1. MUKURA VS 20
2. POLICE FC 18
3. RAYON SPORTS 15
4. ETINCELLES FC 15
5. APR FC 14
6. KIYOVU SPORTS 14
7. LA JEUNESSE 10
8. AMAGAJU FC 10
9. MARINES FC 7
10. AS KIGALI 5
11. ESPOIR FC 4
12. NYANZA FC 3
13. ISONGA FC 1
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|