Mukura VS itsindiye Rayon Sports muri Stade Amahoro iyirusha(Amafoto)

Ikipe ya Mukura VS yakinnye neza yatsindiye Rayon Sports itakinnye neza kuri Stade Amahoro igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona,itsindira mu rugo no hanze muri uyu mwaka w’imikino.

Mukura VS itsinze Rayon Sports inshuro ebyiri muri shampiyona imwe
Mukura VS itsinze Rayon Sports inshuro ebyiri muri shampiyona imwe

Ni umukino muri Rayon Sports itabayemo nziza kuva kuri kapiteni Muhire Kevin utari mwiza,Iraguha Hadji ,Fitina Omborenga,Bugingo Hakim n’abandi dore ko umukinnnyi wavuga wari mwiza kuri iyi kipe ari Rukundo Abdourahman. Igikomeye ikipe yakoze mu gice cya mbere naho ku munota wa 33 yabonye igitego cyatsinzwe na Abeddy Biramahire ariko cyanzwe kuko Rukundo Abdourahman wabanje kwakira umupira wari uturutse iburyo yari yabanje kuwukora n’akaboko. Mukura VS ku bakinnyi bayo nka Jordan Ndimbumba n’abagenzi be yari ikipe nziza mu mikinire ariko amakipe yombi igice cya mbere akirangiza anganya 0-0.

Biramahire Abeddy mu gice cya mbere yatsinze igitego cyanzwe
Biramahire Abeddy mu gice cya mbere yatsinze igitego cyanzwe

Mu gice cya kabiri Mukura VS yari nziza cyabe mu mikinire yayo kuva inyuma kugera hagati harimo Ntarindwa Aimable,Jordan Ndimbumba na Samson imbere hariyo Boateng Mensah na Destin Malanda.Rayon Sports yo mu mukino wose ntabwo yari nziza byumwihariko ariko mu gice cya kabiri ni ikipe yarushijwe cyane ko mu mukino wose abakinnyi bayo basanzwe ari beza nka Muhire Kevin uyobora umukino batari beza.

Iraguha Hadji ntabwo yari mwiza
Iraguha Hadji ntabwo yari mwiza

Ku munota wa 79 Iraguha Hadji utakinnye neza muri rusange yahawe umupira na Youssou Diagne bakinira inyuma iburyo maze uyu musore arawutakaza ufatwa na Boateng Mensah wahise awuha Samson Ayilara wacenze rimwe maze ari hanze y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umunyezamu Khadime Ndiaye arirambura ananirwa gukora ku mupira uruhukira mu rushundura.Rayon Sports yagiye ikora impinduka ishyiramo abakinnyi nka Kanamugire Roger, Bagayogo Adama na Prinse Elanga Kanga ariko nabo batakinnye ibirenze abo basimbuye.

Mukura VS bishimira igitego cyatumye batahana amanota atatu cyatsinzwe na Samson Ayliara
Mukura VS bishimira igitego cyatumye batahana amanota atatu cyatsinzwe na Samson Ayliara
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ,Ambasaderi Nduhungirehe Olivier akaba umufana ukomeye wa Mukura VS yishimira intsinzi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ,Ambasaderi Nduhungirehe Olivier akaba umufana ukomeye wa Mukura VS yishimira intsinzi

Ku munota wa 85 abakunzi ba Rayon Sports batangiye gutaha buhoro buhoro ari ku rundi hande abakunzi ba Mukura VS bari baje bari gutiza umurindi ikipe yabo kongeraho abakunzi ba APR FC bari muri Stade Amahoro yarimo abafana ibihumbi 17,450.Iminota 90 yarangiye Mukura VS igifite igitego 1-0 hongerwaho irindwi nayo yarangiye gutyo yegukanye amanota atatu nkuko yari yabikoze mu mukino ubanza wabereye i Huye muri Mutarama 2025.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports ikomeza kuba iya mbere n’amanota 46 irusha APR FC ya kabiri amanota ane gusa irakina umukino wayo kuri iki Cyumweru saa kumi nebyiri kuri Kigali Pele Stadium yakira Vision FC.

Muhire Kevin aganira n'umusifuzi nyuma y'igitego cya Rayon Sports cyanzwe
Muhire Kevin aganira n’umusifuzi nyuma y’igitego cya Rayon Sports cyanzwe

Indi mikino yabaye:

Musanze FC 1-0 Amagaju FC
Rutsiro FC 1-0 Gorilla FC
Bugesera FC 0-1 Muhazi United
AS Kigali 0-0 Gasogi United

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka