Mu gihe umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’Isonga Fc ariwe Muhire Kevin yari amaze iminsi avugwa ko yaba yaramaze gusinyira ikipe ya Police Fc,ubu amakuru agera kuri Kigali Today yemeza uyu mukinnyi yamaze gusinya muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi kandi yakunze kugaruka cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho atangarije ko atajya mu ikipe ya APR Fc,aho yavugaga ko kuyijyamo ari nko kujya muri gereza kuko bitari kumworohera kuva muri iyi kipe.

Yaba yari yarasinye amasezerano y’ibanze na Police Fc?
Nyuma yo kuvugwa ho ko yaba yarasinyanye amasezerano y’ibanze n’ikipe ya Police Fc,twaganiriye n’umuvugizi w’iyi kipe CIP Mayira Jean de Dieu maze adutangariza ko batigeze bagirana amazsezerano nawe
"Kevin afite ishuli ry’umupira yakuriyemo,ntabwo twajya gusinyisha umukinnyi bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko,gusa twari twamwifuje, twumvise ko yaba yagiye mu ikipe ya Rayon Sports kandi rwose twe ntacyo bidutwaye" CIP Mayira aganira na Kigali Today
Muhire Kevin kandi asanze bagenzi be muri Rayon Sports bari basanzwe bakinana mu Isonga Fc barimo Nshuti Dominique Savio wasinye muri iki cyumweru,Mugisha Francois ukina nka myugariro, Olivier Niyonzina ukina mu kibuga hagati, rutahizamu Alexis Ndacyayisenga ndetse n’umunyezamu Bonheur Hategekimana
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
REYON OYEEE!! OOOH REYON.
Rayonsports nikipe yabafana nikipe ya societe civille itanga freedom kubakinnyi nubwo rimwe narimwe havuka crise economique gusa twese turayikunda kuko moralite yayo ntahandi wayikura congz kuri
recrutiment badukore zabana babanyaRwanda