Mu karere ka Muhanga hakinwe umupira w’amaguru wahuje imirenge igize akarere mu bahungu n’abakobwa ikaba yaranageze ku musozo, ndetse ubu hakaba harimo gukinwa n’umupira w’amaguru ku makipe y’abakina byo kwishimisha.
Ku mukino wa nyuma wahuje umurenge wa Nyarusange n’uwa Kibangu mu rwego rw’abagabo, Nyarusange yihereranye Kibangu iyitsinda ibitego 4 kuri 1, umukino wabereye i Kabgayi mu mujyi wa Muhanga.

Nyuma y’uwo mukino hanabaye undi wahuje umurenge wa Mushishiro n’uwa Kabacuzi, maze Kabacuzi itsinda Mushishiro igitego 1 kuri 0 mu bagore.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, avuga ko yashimishijwe no kubona urubyiruko arirwo rwitabiriye iyo mikino itarimo ibihembo bihambaye, maze avuga ko ikingenzi atari ibihembo ahubwo ari impamvu yatumye imikino iba.
Anavuga ko FPR izakomeza guharanira icyateza imbere urubyiruko kuko ari amizero y’igihugu.
Icyatangaje abantu muri iyo mikino ni uko hagaragayemo ishyaka rikabije kugeza n’aho amakipe ajya gushakisha abakinnyi akagera no kubakina mu kiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, kandi amabwiriza agenga aya marushanwa ngo atabyemera, ariko abo bakinnyi bagakina.

Amakipe ahuriye ku mukino wa nyuma arahembwa, aho iya mbere ihabwa amafaranga ibihumbi 100 hamwe n’igikombe, naho iya kabiri igahabwa amafaranga ibihumbi 50.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse ku rwego rw’akarere ka Muhanga bitegenyijwe tariki 17/11/2012.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|