Muhanga: Imikino ya ASCOMU yarangiye brigade ya 411 itwaye igikombe
Nyuma y’amezi 2 amarushanwa yateguwe n’akarere ka Muhanga yari agamije gukangurira abaturage kwitabira amatora y’abadepite, yasojwe tariki 22/09/2013 ikipe y’ingabo z’Igihugu zikorera muri brigade ya 411 ariyo yegukanye igikombe.
Iyo mikino yahuje amakipe 10 y’abatarabigize umwuga bo mu mujyi wa Muhanga, ninayo yatangije ishyirahamwe ry’imikino ASCOMU (Association du Sport Corporatif de Muhanga) aho ubuyobozi bw’akarere buvuga ko rizahoraho ndetse bakagera no mu yindi mikino nkuko Uhagaze Francois umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri ako karere abitangaza.

Uhagaze kandi avuga ko intego akarere kari gafite yagezweho ndetse bikanafasha abatuye umujyi kwidagadura, akaba ashimira amakipe yose yitabiriye iryo rushanwa anayasaba kwitegura kuzajya agira uruhare muyindi mikino.
Ikipe ya brigade ya 411 yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 300 nyuma yo gutsinda The GENIUS ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma, nayo ikaba yarahawe amafaranga ibihumbi 250.

Ikipe ya Les Onze du Dimanche yabaye iya 3 ihabwa amafaranga ibihumbi 200, nyuma yo gutsinda ikipe ya gereza ya Muhanga ibitego 4-2.
Mu bindi bihembo byatanzwe, Les Onze du Dimanche yahawe igikombe cy’ikipe yagaragaje udushya cyane cyane mu gushyushya umujyi no gufana ndetse no gufasha kugera ku ntego imikino yari ifite, bamamaza ibikorwa by’amatora.
Hanashimwe abakinnyi babaye intyoza kurusha abandi, aho Muganza Jean Baptiste ukinira Les Onze du Dimanche ariwe mukinnyi wabaye umuhanga kurusha abandi.

Gasirabo Peter na Kyagulanyi Styven nabo bo muri Les Onze du Dimanche bashimiwe ko binjije ibitego byinshi aho buri wese yatsinze ibitego 6, ndetse iyo kipe inashimirwa ko ariyo yatsinzwe ibitego bikeya, aho yinjijwe 6 mu mikino 8 ikaba ari nayo yatsinze ibitego byinshi 26 mu mikino 8.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Big up les onzes,Peter & Steven!!!! sha amasomo aramperanye ariko nzaza mumbwire uko byari bimeze!see u in january batama!
Rwose ikipe ya 411 Bde yatwaye igikombe igikwiriye kuko amarushamva yose yabaye wasanga irusha amakipe yose byakinywe ahubwo bazongeze ibihembo kuko ari mafaranga batanga ari makeya,kandi iyi mikino inashyushya umujyi wa Muhanga
Yes; Col M Nkangura, exemplary Senior Officer (SF).