Gusabana hagati y’abaturage, kuzamura impano z’urubyiruko mu mupira w’amaguru no gucengeza amahame y’imiyoborere myiza ni zimwe mu ngingo z’ingenzi z’aya marushanwa yitiriwe Umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Bamwe mu baturage bo mu bice by’icyaro bisanzwe bitaberamo imikino itandukanye bavuga ko iyo aya marushanwa yabaye baboneraho gusabana bakanishimira ibiganiro bitangwa nyuma no gahati mu mikino.
Niyitanga Eric wiga mu murenge wa Kiyumba avuga ko ku ishuri usibye kureba umupira kuri televisiyo nta bundi buryo babona amarushanwa, agira ati, “Kureba iyi mikino bituma dusabana, ukunda guhuza imirenge kugirango bisanzure bamenyekane”.
Bamwe mu bakinnyi nabo bemeza ko amarushanwa “Umurenge Kagame Cup afasha abaturage iwabo mu mirenge gusabana,gusa ngo haracyari ibibazo mu mitegurire yayo harimo nk’ibibuga bidatunganyije bituma imikino itaryohera ijisho.
Zimwe mu mbogamizi zikomeza kwigaragaza muri aya marushanwa kandi harimo no kuba amakipe amwe akunze kutitabira imikino by’umwihariko ay’abakobwa dore ko muri 12 yagombaga kwitabira mu karere ka Muhanga, atanu gusa ari yo yitabiriye amarushanwa uyu mwaka.


Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imiyoborere Jean Damascène Karamage avuga ko kuba abakobwa batitabira biterwa n’uko aba atarateguwe neza, bigatuma amakipe ahabwa mpaga.

Cyakora ngo si umuco mwiza ku bayobozi b’imirenge babangamira kwitabira amarushanwa kuko imirenge yose iba yahawe ubushobozi bungana, agira ati,
“Tugitangira imikino twahuye n’ikibazo cyo gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa icyo gihe duhita tuyihagarika naho amakipe atagera ku kibuga kandi yahawe ubushobozi, ubuyobozi bw’umurenge busabwa ibisobanuro mu nyandiko kandi bashobora no guhanwa”.
Imirenge 12 y’akarere ka Muhanga yahawe miliyoni eshatu zo gutegura aya marushanwa na Minisiteri zitandukanye zirimo MINALOC, MIJEPFOF, MINISPOC na RGB hagamijwe kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza.
Umwaka ushize, ikipe y’abahungu y’umurenge wa Nyamabuye yagarukiye muri ½ naho iy’abakobwa itwara umwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni ibyiza biza bisanga ibindi, aya marushanwa ni ingenzi kuko uretse no kugorora ingingo anatangirwamo ubutumwa butandukanye kandi bwubaka igihugu