
Mu kwezi gushize kwa karindwi nibwo byavuzwe ko uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.
Nyamara amakuru n’amafoto yagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020 aragaragaza ko Muhadjili yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.
Amakuru aravuga ko yaba yahisemo kwerekeza muri AS Kigali kubera ko izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, mu gihe Rayon Sports yo itabashije kubona iyo tike.

Welcome #MuhadjiliHakizimana
Citizens, 💚💛⚽️🇷🇼@FabriceShema @FrancisGasana @PudenceR @CityofKigali pic.twitter.com/ovAdDCgR7h
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) August 6, 2020
Munyakazi Sadate yari yaremeje ko Muhadjili azakinira Rayon Sports
Tariki 23-07-2020 ubwo yari kuri Radio Rwanda, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yari yatangaje ko Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports, ndetse ko amafaranga bazakuramo bamwerekana azahita agaruza Miliyoni 13 Frws bavugaga ko yaguzwe.
Yari yagize ati “Rayon isigaye ifite uko itangaza abakinnyi bayo, Muhadjili agomba kuzaba mu ikipe nziza nabihamya, igihe tuzabitangariza kirahari, icyo navuga ni dukangurira abafana ko bagira uruhare rufatika kugira ngo azaze mu mu mwambaro w’ubururu bwacu”
“Ibyacu twarabirangije, buri wese ashyiremo uruhare kuko ibishoboka byose twamaze kubyuzuza. Nizera ko izaba ari recrutement nziza haba mu kibuga, ku bunararibonye ndetse no mu bafana kuko bagomba nabo kubona ko dufite ikipe nziza ifite ubushobozi bwo guhangana”
“Si igihombo kuko umunsi tuzamwerekana dushobora kuzatanga cyangwa se tukanagurisha imyambaro kandi bizahita bizahita biyagaruza”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon sport ni ikipe nziza kuba muhadjir ataje muri Rayon ni igihombo kuri we ndibuka na niyonzima haruna yanga kujya muri rayo akajya muri as kigali ariko ibyamubayeho nuko ekipe ye yarigeze ahamanuka nuko yabonye amahirwe agasubira tanzania naho muhadjir azicuza impamvu ataje muri rayo kandi agiye kuzima byiteka ntazongera kuba rutahizamu
Sadate ntakwiye kubona igisobanuro kugutakaza Muhajiri kandi yaravugiye mu itangazamakuru ko yaguze Muhajiri. Akwiye kurekura ikipe yaramunaniye kandi imikino nitangira ukuri kuzajya hanze. Rayon sports yayishyize mukangaratete. Azibonera ,nakine kuko, imikino mukibuga itaratangira , nitangira bizamucanga atahe nabi.
Sadate ntakwiye kubona igisobanuro kugutakaza Muhajiri kandi yaravugiye mu itangazamakuru ko yaguze Muhajiri. Akwiye kurekura ikipe yaramunaniye kandi imikino nitangira ukuri kuzajya hanze. Rayon sports yayishyize mukangaratete. Azibonera ,nakine kuko, imikino mukibuga itaratangira , nitangira bizamucanga atahe nabi.
Gasenyi yihangane namwana usya aravo kuko barayemeje murekoze mundekere APR yajye yiturize ooo&reyo
Tumwifurije ishya nihirwe
Muhadjiri wacu
Muhadjili adukoreye umutipe nkabafana ba APR FC
gasenyi ntubundi niyari kuzashobora kumuhemba amahirwe ma sa kurimuhadjiri reyoniyihanagure isige kubyatsi