Muhadjiri wari witezwe muri Rayon Sports yasinyiye AS Kigali

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari umaze iminsi bivugwa ko ari uwa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.

Muhadjili yamaze gsuinyira AS Kigali
Muhadjili yamaze gsuinyira AS Kigali

Mu kwezi gushize kwa karindwi nibwo byavuzwe ko uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Nyamara amakuru n’amafoto yagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020 aragaragaza ko Muhadjili yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.

Amakuru aravuga ko yaba yahisemo kwerekeza muri AS Kigali kubera ko izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, mu gihe Rayon Sports yo itabashije kubona iyo tike.

Munyakazi Sadate yari yaremeje ko Muhadjili azakinira Rayon Sports

Tariki 23-07-2020 ubwo yari kuri Radio Rwanda, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yari yatangaje ko Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports, ndetse ko amafaranga bazakuramo bamwerekana azahita agaruza Miliyoni 13 Frws bavugaga ko yaguzwe.

Yari yagize ati “Rayon isigaye ifite uko itangaza abakinnyi bayo, Muhadjili agomba kuzaba mu ikipe nziza nabihamya, igihe tuzabitangariza kirahari, icyo navuga ni dukangurira abafana ko bagira uruhare rufatika kugira ngo azaze mu mu mwambaro w’ubururu bwacu”

“Ibyacu twarabirangije, buri wese ashyiremo uruhare kuko ibishoboka byose twamaze kubyuzuza. Nizera ko izaba ari recrutement nziza haba mu kibuga, ku bunararibonye ndetse no mu bafana kuko bagomba nabo kubona ko dufite ikipe nziza ifite ubushobozi bwo guhangana”

“Si igihombo kuko umunsi tuzamwerekana dushobora kuzatanga cyangwa se tukanagurisha imyambaro kandi bizahita bizahita biyagaruza”

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Rayon sport ni ikipe nziza kuba muhadjir ataje muri Rayon ni igihombo kuri we ndibuka na niyonzima haruna yanga kujya muri rayo akajya muri as kigali ariko ibyamubayeho nuko ekipe ye yarigeze ahamanuka nuko yabonye amahirwe agasubira tanzania naho muhadjir azicuza impamvu ataje muri rayo kandi agiye kuzima byiteka ntazongera kuba rutahizamu

Djaffo yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Sadate ntakwiye kubona igisobanuro kugutakaza Muhajiri kandi yaravugiye mu itangazamakuru ko yaguze Muhajiri. Akwiye kurekura ikipe yaramunaniye kandi imikino nitangira ukuri kuzajya hanze. Rayon sports yayishyize mukangaratete. Azibonera ,nakine kuko, imikino mukibuga itaratangira , nitangira bizamucanga atahe nabi.

Melane yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Sadate ntakwiye kubona igisobanuro kugutakaza Muhajiri kandi yaravugiye mu itangazamakuru ko yaguze Muhajiri. Akwiye kurekura ikipe yaramunaniye kandi imikino nitangira ukuri kuzajya hanze. Rayon sports yayishyize mukangaratete. Azibonera ,nakine kuko, imikino mukibuga itaratangira , nitangira bizamucanga atahe nabi.

Melane yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Gasenyi yihangane namwana usya aravo kuko barayemeje murekoze mundekere APR yajye yiturize ooo&reyo

Iyamuremye jean damascene yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Tumwifurije ishya nihirwe
Muhadjiri wacu

Samson ndagiwenimana yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Muhadjili adukoreye umutipe nkabafana ba APR FC

Muhadjili . Ingoma yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

gasenyi ntubundi niyari kuzashobora kumuhemba amahirwe ma sa kurimuhadjiri reyoniyihanagure isige kubyatsi

irasubiza jacgues winyanza yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka