Mu cyumweru kimwe ndaba namenye niba nguma muri Rayon cyangwa nyivamo-Bakame
Umunyezamu usanzwe ufatira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi ariwwe Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame aratangaza ko mu gihe cy’icyumweru kimwe aba yamenye niba aguma mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho amasezerano ye arangirana n’uyu mwaka w’imikino
Mu gihe habura igihe gito ngo amasezerano ya bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports arangire, umunyezamu wayo Ndayishimiye Eric Bakame ni umwe mu bagomba kurangiza aya masezerano nyuma y’uko umwaka w’imikino urangira.

Gusa ariko kuri uyu mukinnyi byavugwaga ko yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ariko bakaba bari batarumvikana amafaranga yatuma asinya andi masezerano nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports iheruka gusubiramo ibijyanye n’ibiciro byo kugura abakinnyi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko kugeza ubu atararangiza ibiganiro na Rayon Sports ariko ariko anavuga ko hari n’andi makipe amwifuza gusa agaha amahirwe menshi ikipe ya Rayon Sports.
Bakame yagize ati" Amasezerano nibyo ageze ku musozo,n’ubwo nta kintu kigaragara twari twavugana ubu ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports, hari andi makipe turi kuvugana n’ubwo bikiri ibanga, Ndacyategereje ku buryo nko mu cyumweru kimwe mba namenye icyerekezo cyanjye"
Yakomeje agira ati"Nindamuka nganiriye neza na Rayon Sports ndumva nta kibazo cyatuma ntayigumamo kuko ni ikipe nkuru ,ni ikipe maze kwiyumvamo gusa nabwo bitanashobotse ko nyigumamo najya n’ahandi kuko sindi umukinnyi mubi"

Ikipe ya Rayon Sports iramutse itegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, Ndayishimiye Eric Bakame akaba yayivamo,yaba ayivuyemo nta gikombe ayifashije gutwara kuko mwaka w’imikino wa 2013-2014 yarangije ku mwanya wa 2 naho uyu mwaka w’imikino wa 2014-2015 irangiza ku mwanya wa gatanu.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ajye he se sha? muzi gushukana gusa.
va muri yo nyatsi rwose uri umukinyi mwiza umwaka waranzwe no kugushinja ruswa gira vuba wigendere musaza!