Mourinho yashyizeho amategeko 10 azamufasha gutsinda FC Barcelona

Kugira ngo Jose Mourinho agere ku ntego ye yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka agomba kubanza gutsinda FC Barcelona, mukeba w’ibihe byose wa Real Madrid kandi ngo yumva azabigeraho abakinnyi be nibakurikiza amategeko icumi yabahaye.

Urubuga www.7sur7.be rwatangaje ko Jose Mourinho yashyizeho amategeko akurikira, abakinnyi be bagomba kugenderaho mu mukino uzabahuza na FC Barcelona kuri uyu wa gatandatu tariki 10/12/2011.

1. Kudatsindwa igitego. Binabayeho, ngo n’ubwo ari bibi ariko kikajyamo mu gice cya kabiri.

2. Gushyushya stade yabo ya Santiago Bernabeu ku buryo ibyo bazahakorera FC Barccelone itazabyibagirwa.

3. Kutita ku musifuzi ndetse no ku makarita abakinnyi bashobora kuzahabwa.

4. Gukinisha imbaraga cyane cyane ku mipira yo hejuru.

5. Kudatakaza umupira cyangwa ngo uwukureho ijisho habe n’isogonda na rimwe.

6. Gufunga umwanya uwo ari wo wose abakinnyi ba FC barcelone bashobora kunyuramo kandi buri mukinnyi agafatwa ku buryo atidegembya uko yiboneye.

7. Kuyotsa igitutu nta kuruhuka kandi bakagumana uwo murego.

8. Kongera imbaraga buri kanya kugirango abakinnyi ba FC Barcelona bananirwe.

9. Kudahuzagurika no kumenya guhagarara neza mu kibuga.

10. Kwihagararaho no kwigirira icyizere nta mususu.

Uyu mukino uzabera i Santiago Bernabeu ku kibuga cya Real Madrid uzatangira saa tanu z’ijoro zo mu Rwanda. Real Madrid iramutse iwutsinze nk’uko Jose Mourinho yabigambiriye, yahita irusha FC Barcelona amanota 9 bikanamwongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka