Morinho ngo afite amateka maremare kandi urugendo rwe mu ikipe ya Real Madrid rugenda rugera ku musozo. Ikindi kandi ngo ubucuti bwa Mourinho na Sir Alex Ferguson bumaze kugenda burushaho gutera imbere; nk’uko tubikesha urubuga mercato.eurosport.fr.

Ferguson yatangarije itangazamakuru ko atazi uzamusimbura ariko ko abona Mourinho ashobora gutoza ikipe iyo ari yo yose. Mu rurimo rw’igifaransa yagize ati“Je ne sais pas qui sera le futur entraîneur de Manchester United, mais Mourinho peut diriger n’importe quelle équipe".
Gusa bamwe bakaba bibaza uko Morinho yasimbura Ferguson, mu gihe mu ikipe agiyemo yose atahamara igihe kirekire.
Undi mutoza uhabwa amahirwe gusimbura Ferguson ni Ole-Gunnar Solskjaer, akaba ari umwe mu batsindiye Manchester United ibitego byiza muri Champions League yo mu 1999. Solskjaer kandi yatoje ikipe yo muri Norvege yitwa Molde FK ayigeza ku mwanya wa mbere kuva mu mwaka wa 2010.
Gusa hari abashidikanya kuri uyu mutoza bavuga ko adafite ubunararibonye mu gutoza amakipe ari ku rwego rwo hejuru cyane ko shampiyona yo muri Norvege utayigereranya n’iza Espagne, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani n’ahandi.
Abandi batoza bateganywa barimo Roy Keane wakinanye na Eric Cantona bakaba abakinnyi bo hagati ntagereranywa ba Manchester United mu myaka ya za 90.

Undi mutoza uteganywa ni Jurgen Klopp utoza ikipe ya Borussia Dortmund kugeza ubu akaba yarigaragaje aho agejeje ikipe ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League y’uyu mwaka.
Laurent Blanc, David Moyes, Carlo Ancelotti, Manuel Pellegrini, Ryan gigs nabo bari mu bateganwa kuba bavamo umwe mu batoza basimbura Ferguson.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|